Uyu muraperi yagaragaje ko umushinga we w’indirimbo witwa Set in Stone uri mu byatumye abakunzi be bongera kumuvugaho mu bijyanye n’ibihembo by’uyu mwaka, bakifuza ko yazahabwa Grammy.
Nubwo amaze imyaka irenga 20 mu njyana ya Hip-hop kandi akaba yaragiye ahatanira ibihembo bya Grammy inshuro nyinshi, Rick Ross yemeye ko ataratsindira iki gihembo gikomeye mu muziki.
Mu magambo ye, yavuze ko amaze imyaka myinshi muri uru ruganda, akaba yaratoranyijwe guhatanira Grammy inshuro zigera ku icyenda cyangwa icumi, ariko akaba atarigeze atahana igihembo.
Yagize ati: “Maze imyaka irenga 20 muri uyu muziki. Natoranyijwe inshuro nyinshi, wenda icyenda cyangwa icumi. Sinigeze ntahana Grammy, ariko mfite icyizere ko umunsi umwe nzayitwara.”
Rick Ross yashimiye kandi abakunzi be bakomeje gushyigikira umuziki we no gusaba ko umushinga we wamenyekana mu bihembo bikomeye.
Nubwo ataragera ku ntego yo kwegukana Grammy, uyu muraperi agaragaza ko ataracika intege kandi ko agifite icyizere cyo kuzabona iki gihembo yifuza kuva kera.


Rick Ross arifuza kwegukana Grammy ya mbere nyuma y’imyaka isaga 20 mu muziki
