Richard Uwiragiye yasubije abavuga ko umugore we Nyambo azicuza

Imyidagaduro - 06/10/2026 8:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Richard Uwiragiye yasubije abavuga ko umugore we Nyambo azicuza

Uwiragiye Richard, umugabo wa Nyambo Jesca, yasubije abavuga ko umugore we hari umunsi azicuza ibyemezo yafashe mu buzima bwe, abasaba kureka kumugenera ibizaba mu buzima bwe.

Richard yavuze ko atumva impamvu hari abantu bavuga ko Nyambo azicuza, abaza icyo umugore we yaba yarakoze kidasanzwe cyatuma agera kuri uwo mwanzuro. Yagize ati: “Ndashaka kubabwiza ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza ibyo byo mubyibagirwe.”

Richard kandi yavuze ko ibyo bamwe bifuza kubona kuri Nyambo bitazabaho, ashimangira ko aho inzozi z’abamunenga zirangirira ari ho iz’umugore we zitangirira.

Yagize ati: “Abadutega iminsi mukomeze muyidutege kuko aricyo mushoboye ... Mujye mukina nabo muri murugero rumwe. Kuberako Nyambo yarabataye cyera.”

Uyu mugabo yanenze by’umwihariko abakobwa bakunze kunenga Nyambo, avuga ko bamwe bashobora kuba babiterwa no kuba bataragera ku rwego rumwe na we. Yabasabye kubanza kugera ku byo Nyambo amaze kugeraho mbere yo kumucira urubanza.

Richard kandi yasabye abamunenga kutamugenera ibimukwiriye, kuko Imana ari yo izi neza ibimukwiriye kurusha abantu.

Nyambo Jesca na Uwiragiye Richard basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 30 Nyakanga 2026, nyuma y’urugendo rw’urukundo Richard yavuze ko rwamaze imyaka myinshi mbere y’uko Nyambo amwemerera.

Richard yasubije abavuga ko Nyambo azicuza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...