Iki gitaramo ngarukamwaka cyateguwe na Rene and Tracy ku bufatanye na Honor Events, kizabera muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, kikaba kigamije guhamagarira abantu gusanga Kristo no kwagura ubusabane n’Imana.
Mu butumwa yagejeje ku bakunzi be n'ab'umuziki wa Gospel muri rusange, Richard Nick Ngendahayo yagize ati: “Ndabatumira mu gitaramo kidasanzwe cyiswe ‘In Christ Now’ cya Rene na Tracy kizabera muri Camp Kigali. Muzaze muri benshi. Abataragura amatike aracyahari, ariko imyanya irabaze kandi ishobora gushira igihe icyo ari cyo cyose.”
Yakomeje asaba abantu kugura amatike no gutumira abandi, abizeza ko bazahabonera umugisha.
Richard Nick Ngendahayo yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Niwe’, ‘Mbwira Ibyushaka’ na ‘Ijwi Rinyongorera’, ndetse n’izindi ndirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
‘In Christ Now’ izitabirwa n’abaramyi batandukanye baturuka mu Rwanda no muri Nigeria, barimo Ben na Chance, Bella Kombo, Ebuka Songs, Zoravo, Kenneth na Rebirth Worship.
Kwinjira muri iki gitaramo hari amatike y’ibihumbi 10 Frw cyangwa ibihumbi 25 Frw, mu gihe abantu barenga 1,000 bazahabwa amahirwe yo kwinjira ku buntu.
Imiryango ya Camp Kigali izafungurwa saa 15:00, mu gihe igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana kizatangira saa 16:00.

Rene na Tracy bateguje ko iki gitaramo ari ngarukamwaka

Richard Nick Ngendahayo yatumiye abantu mu gitaramo ‘In Christ Now’

