Iki
gitaramo kigiye kuba nyuma y’amezi make Richard Nick agarutse ku rubyiniro rwo
mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 yari amaze adataramira imbere y’abakunzi be bo mu
gihugu.
Ku
wa 29 Ugushyingo 2025, yakoreye igitaramo muri BK Arena cyitabiriwe
n’abiganjemo abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, benshi
bagaragaza ko cyabereye ihumure n’umugisha ku bitabiriye.
Mu
butumwa aherutse gutangaza, Richard Nick yavuze ko yanyuzwe cyane n’uburyo
yakiriwe mu gitaramo giheruka, ashimangira ko urukundo yeretswe n’abakunzi be
rwamukoze ku mutima kandi rumwongerera imbaraga zo gukomeza umurimo we wa
muzika n’ivugabutumwa.
Yagaragaje
kandi ko igitekerezo cyo gutegura igitaramo cya kabiri cyaturutse ku byifuzo
by’abakunzi be basabye ko iki gikorwa cyajya kiba buri mwaka.
Yagize
ati: “Nk’uko mwabisabye ko igitaramo kizajya kiba buri mwaka, ni ko
bizubahirizwa Imana nibishaka. Byose tubikesha Imana. Ibyo twifuza byose tujye
tubishyira imbere yayo, igihe cyayo nikigera bigasohora.”
Uyu
muhanzi yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure, ndetse anahishura ko
ari gutegura indirimbo nshya zizaba zikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abantu no
kubafasha gukura mu buzima bw’umwuka.
Ati:
“Izo ndirimbo zirimo ubuzima. Iyo ndirimba mba numva Imana iri kuvugira muri
njye.”
Richard
Nick yanasabye umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ashishikariza
abantu gukomeza kwegera Imana no kwakira agakiza nk’inzira ibafasha guhangana
n’ibigeragezo by’ubuzima.
Richard
Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya
muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yatangiye
urugendo rwe rwa muzika mu myaka ya 2000, aza kwamamara binyuze mu ndirimbo
zakunzwe cyane zirimo ‘Ni We’, ‘Ibuka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Yambaye Icyubahiro’ na
‘Sinzakwitesha’.
Mu
mwaka wa 2010, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yakomeje ibikorwa
byo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki no mu murimo wo kwigisha ijambo
ry’Imana mu matorero atandukanye.
Nubwo
amaze imyaka myinshi atuye hanze y’u Rwanda, indirimbo ze zakomeje gukundwa
n’abatari bake, ndetse zikomeza gufatwa nk’umurage ukomeye muri muzika
nyarwanda yo kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo
“Ni We Healing Concert – Edition 2” gitegerejwe na benshi mu bakunzi ba Gospel,
by’umwihariko abakomeje gukurikirana ibikorwa bya Richard Nick kuva yatangira
urugendo rwe rwa muzika kugeza n’ubu.

Richard
Nick Ngendahayo, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya Kabiri mu gitaramo cyiswe
“Niwe Healing Concert Edition 2” kizaba tariki 28 Ugushyingo 2026 muri BK Arena

Richard
Nick Ngendahayo yaherukaga i Kigali mu Ugushyingo 2025, mu gitaramo cyahembuye
imitima ya benshi nyuma y’imyaka 17 yari amaze adataramira mu Rwanda
