Uyu
muhanzi ni umwe mu bari abasirikare ba RPA Inkotanyi bahagaritse Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 aho ubusore bwe yabweguriye kuvana Igihugu mu
icuraburindi umucyo ukongera ukamurikira bose.
Ubwo yasuraga Ingoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa yakoze ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, Richard Nick Ngendahayo yari kumwe n’umufasha we ndetse n’abandi bari kumufasha mu myiteguro y’igitaramo
cye yise “Niwe Healing Concert” kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena.
Yavuze
ko iyo ageze mu Rwanda akabona uko rutemba amata n’ubuki ahita yuzura ishimwe
mu mutima we kuko ibyo baharaniye nka RPA Inkotranyi abandi barabatereranye,
babigezeho.
Avuga
ko bakoze byinshi bikomeye ari bacye ariko icyabafashije kurutsinda ni uko bari
beza, bafite intego kandi bakunze Igihugu bikaba ari bimwe mu byo batojwe na
Perezida Paul Kagame.
Richard Nick Ngendahayo ari kubarizwa mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye “Niwe Healing Concert” kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025. Gura itike unyuze kuri www.ticqet.rw


Richard Nick Ngendahayo n'abari kumufasha gutegura igitaramo "Niwe Healing Concert" basuye ingoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gusura Ingoro yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yasize ubutumwa

Umufasha wa Richard Nick nawe yasize ubutumwa

Richard Nick Ngendahayo yavuze ko kubona aho u Rwanda rugeze yishimira ko imbaraga n'amaraso y'ubusore bw'ingabo za RPA Inkotanyi zitapfuye ubusa
REBA AMASHUSHO UBWO RICHARD NICK NGENDAHAYO YASURAGA INGORO Y'URUGAMBA RWO GUHAGARIKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
