Mu
kiganiro ‘Chill with Kamich’ cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kamichi, Richard
Nick yagaragaje ko n’ubwo yari amaze igihe atagaragara mu itangazamakuru,
atigeze ava mu murongo wo kuramya Imana.
Yagize
ati “Ni ukubera ko iyo igihe cy’Imana kigeze uraseruka. Icyo Imana yateguye
kiragaragara. Nari mpari, ntaho nari naragiye. Abantu bashobora kuvuga ko
wabivuyemo, bati wenda ziriya ni zo ndirimbo za nyuma, ariko narakoraga. Byose
ni igihe cy’Imana.”
Israel Mbonyi na
Gentil Misigaro ni impano zikomeye Imana yahaye u Rwanda
Richard
Nick Ngendahayo, ufite ubunararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimye abaramyi nyarwanda
bamaze kubaka izina n’umurongo uhamye. Yavuze ko Israel Mbonyi, Gentil Misigaro
na Gentil Bigizi ari bamwe mu baramyi Imana yahagurukije kugira ngo bazane
impinduka mu bihe by’ubu.
Ati: “Israel Mbonyi ndamukunda. Uriya mwana aciye bugufi kandi arakora cyane. Ni
umuntu usizwe rwose. Nawe ni impano ikomeye Imana yahaye u Rwanda. Gentil
Misigaro ni umuririmbyi udasanzwe. Aho ari hose Imana izamuhe umugisha. Hari
n’abandi bakobwa baririmbana bavukana, Vestine na Dorcas, bariya bana barimo Imana rwose.”
Yongeyeho
ko atakwibagirwa izina rikomeye rya Aime Uwimana, Gentil Bigizi, Gaby Kamanzi,
Patient Bizimana, ndetse na Alexis Dusabe witegura igitaramo cye muri Camp Kigali
ku wa 14 Ukuboza 2025, avuga ko bose ari intumwa z’Imana zifashishwa mu
kuramya.
Richard
Nick Ngendahayo yavuze ko “Umuntu wese ubumbura akanwa akaririmba izina ry’Uwiteka,
akarishyira hejuru kandi ibyo aririmba akabikora, uwo ni umuntu w’agaciro
gakomeye imbere y’Imana.”
Avuga ko imyaka 15 amaze mu mujyi wa Dallas, yamubereye igihe cyo gukura
mu bwenge no gusobanukirwa neza icyo kuramya bisobanuye. Ubu yiteguye gusangiza
Abanyarwanda ubunararibonye bwe binyuze mu gitaramo cye kizabera muri BK Arena. Kanda Hano ubashe kugura itike yawe hakiri kare.
Uyu
muramyi avuga ko iyo afashe indangururamajwi atangiye kuririmba "Imana
ifite uburyo ihita ihindura ubwenge bwanjye ku buryo umbona ku rubyiniro ariko
ndi kuramya.”
Igitaramo
cya Richard Nick Ngendahayo kizaba ari urubuga rwo guhuriza hamwe abaramyi
n’abakunzi b’indirimbo z’Imana, mu buryo buhuje umuziki n’igisigo cy’umwuka.
Yitezweho kwifatanya n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, mu gitaramo kizaba kimeze
nk’isengesho rihuriza hamwe imitima y’abakunda Imana.
Kuri
ubu, amashusho y’indirimbo ze amaze kugera ku bantu benshi ku mbuga
nkoranyambaga, by’umwihariko indirimbo “Niwe” yitiriwe album ye, n’izindi nka
“Sumuhemu” na “Mbwira ibyushaka” zigaragaza impinduka n’ubusabane n’Imana.
Mu gihe Richard Nick Ngendahayo ategerejwe i Kigali, amagambo ye ashimangira ko umuziki wo kuramya Imana utagombera gusa ijwi ryiza, ahubwo usaba umutima umenetse imbere y’Imana.

Richard
Nick Ngendahayo agiye gusubira imbere y’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana i Kigali, nyuma
y’imyaka 15 abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Umuramyi
Richard Nick Ngendahayo avuga ko igihe cy’Imana kigeze kugira ngo agaragaze ibyo yamaze
imyaka myinshi ategura

Israel
Mbonyi, Gentil Misigaro na Bigizi Gentil ni impano zidasanzwe Imana yahagurukije —
Richard Nick Ngendahayo

Richard
Nick Ngendahayo yavuze ko indirimbo imwe ishobora kumufata imyaka itanu kuyitunganya
kugira ngo ijye hanze nk’uko Imana ibyifuza

Ku
wa 29 Ugushyingo 2025, BK Arena izakira igitaramo gikomeye cya Richard Nick Ngendahayo
cyitwa “Niwe Healing Concert”

Richard
Nick yagaragaje Israel Mbonyi nk’impano ikomeye Imana yahaye u
Rwanda, avuga ko ibikorwa bye bigaragaza ubusabane afitanye n’Imana

Richard
Nick Ngendahayo yashimye Gentil Misigaro nk’umuramyi w’igitangaza, avuga ko indirimbo ze
zigaragaza ubukure mu by’umwuka n’ubutumwa bukomeye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KAMICHI YAGIRANYE NA RICHARD NICK NGENDAHAYO
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'AMENYA' YA RICHARD NICK NGENDAHAYO
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'NIWE' YA RICHARD NICK NGENDAHAYO
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ANTSINDIRA INTAMBARA' YA GENTIL MISIGARO
