Ni
urugendo rufite umwihariko wo guhuza abahanzi bafite amazina akomeye muri
Gospel nyarwanda, bakazageza ku Banyarwanda, Abarundi n’abandi Banyafurika
batuye muri Australia ubutumwa bw’ihumure, kwizera no kuramya Imana binyuze mu
muziki.
Richard
Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bageze muri Australia mu ijoro ryo ku wa
Mbere tariki 7 Nzeri 2026.
Ku
kibuga cy’indege bakiriwe na Nadine Shema, uri mu bateguye ibi bitaramo, ndetse
n’umuhanzi David Nduwimana bazafatanya ku rubyiniro.
Ibi
bitaramo bizabera mu mijyi itatu ya Australia. Icya mbere kizabera i Brisbane
ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, Melbourne yakire icya kabiri ku wa
Gatandatu tariki 19 Nzeri, mu gihe icya nyuma kizabera i Sydney ku wa Gatandatu
tariki 26 Nzeri 2026.
Ibi
bitaramo byateguwe mu buryo butandukanye n’igitaramo gisanzwe cy’umuhanzi umwe.
Ni urubuga ruzahuza abahanzi bafite amateka n’ubutumwa butandukanye, ariko
bahuriye ku ntego imwe yo gukoresha umuziki mu kuramya Imana no guhuza abantu.
Ku
Banyafurika baba muri Australia, by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi, ni
amahirwe yo kongera guhura, gusangira ukwizera no kwishimira umuziki bafiteho
amateka, nubwo baba kure y’ibihugu bakomokamo.
Ni
muri urwo rwego abategura ibi bitaramo babishyize mu mushinga mugari witwa
‘African Gospel Echoes’, ugamije kubaka umubano hagati ya Afurika na Australia
binyuze mu muziki wa Gospel.
Mu
bahanzi bazagaragara muri uru rugendo harimo Richard Nick Ngendahayo, umwe mu
baramyi bamaze igihe kinini bafite umwanya ukomeye muri Gospel nyarwanda.
Yatangiye
urugendo rwe rwa muzika mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, kuva icyo gihe agenda
yubaka izina binyuze mu ndirimbo zagiye zifasha benshi gukomeza kwizera no
kwegera Imana.
Mu
myaka amaze mu muziki, Richard Nick Ngendahayo yasohoye indirimbo zagiye
zimenyekana cyane nka ‘Yambaye Icyubahiro’ ndetse n’indirimbo nka ‘Mbwira Ibyo
Ushaka’, ‘Ibuka’, ‘Gusimba Umwonga’, ‘Si Umuhemu’, ‘Ijwi Rinyongorera’, ‘Sinzakwitesha’,
‘Wemere Ngushime’ na ‘Intwari Batinya’.
Mu
2026, izina rye ryongeye kugarukwaho cyane ubwo umuhanzi Gisa Cy’Inganzo
yasubiragamo indirimbo ‘Intwari Batinya’, bikaba byaragaragajwe nk’ikimenyetso
cy’icyubahiro n’umusanzu Richard amaze gutanga muri Gospel nyarwanda.
Muri
uru rugendo, Richard yavuze ko yiteguye guhura n’abakunzi be muri Australia. Ati:
“Ni ibitaramo bidasanzwe ngiye gukorera muri Australia.”
Adrien
Misigaro na we ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze kumenyekana cyane mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko ku Banyafurika baba mu
mahanga.
Ubusanzwe
atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa Washington, aho amaze
imyaka yubaka izina binyuze mu ndirimbo ziganisha ku butumwa bw’ihumure,
ibyiringiro no kwizera.
Mu
ndirimbo ze zizwi harimo ‘Ntacyo Nzaba’, ‘Niyo Ndirimbo’, ‘Nkwite Nde’,
‘Nkurikira’ na ‘Buri Munsi’, zamufashije kugira abakunzi mu bice bitandukanye
by’Isi.
Misigaro
kandi amaze gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Meddy, The Ben, Israel Mbonyi
na Gentil Misigaro, bikomeza kwagura umuziki we no kuwugeza ku bantu
batandukanye.
Uretse
umuziki, Adrien Misigaro azwi no mu bikorwa bigamije gufasha urubyiruko. Mu
2019 yashinze umuryango Melody of New Hope (MNH) nyuma y’uruzinduko yagiriye mu
Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho yatekereje ku bikorwa bifasha urubyiruko
kwirinda ibiyobyabwenge no kwiyubakira ejo hazaza.
David
Nduwimana, uzifatanya na Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro, ni umwe mu
bahanzi bazaba bafite uruhare muri ibi bitaramo.
Kuba
aba bahanzi batatu bazahurira ku rubyiniro muri Australia bitanga ishusho
y’urugendo rwa Gospel nyarwanda rwambutse imbibi, aho indirimbo zakozwe
n’Abanyarwanda zikomeje kubona umwanya mu bitaramo bihuza Abanyafurika baba mu
mahanga.
‘African Gospel
Echoes’, igitekerezo cyavutse hashize imyaka ibiri
Ibi
bitaramo byateguwe ku bufatanye na Millenium Investment & Consulting,
binyuze mu mushinga wa ‘African Gospel Echoes’.
Nadine
Shema, umwe mu bateguye ibi bitaramo, aherutse kubwira InyaRwanda ko
igitekerezo cyabyo cyatangiye kubakwa hashize imyaka ibiri, nyuma yo kubona ko
umuziki wa Gospel ushobora kuba uburyo bwiza bwo guhuza abantu bakomoka mu
bihugu n’imico itandukanye.
Yavuze
ko we n’umugabo we bifuje kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa byo kuramya
no guhimbaza Imana, bityo bahitamo gutangirira kuri uyu mushinga.
Ati:
“N’ubwo dufite ibindi bikorwa dukora, njye n’umugabo wanjye twifuje kugira
uruhare mu guteza imbere ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Twahisemo
gutangirira kuri uyu mushinga wa ‘African Gospel Echoes’ ugamije guhuza
Australia na Afurika binyuze mu muziki.”
Nadine
yasobanuye ko batagamije gukora igitaramo kimwe gusa, ahubwo ko bifuza ko
‘African Gospel Echoes’ yaba umushinga uhoraho uzajya uba buri mwaka,
ugatumirwamo abahanzi baturuka mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse
no mu bindi bice bya Afurika.
Intego
y’uyu mushinga ntigarukira ku gutegura ibitaramo. Abawutegura bashaka kubaka
urubuga ruzajya ruhuza umuziki wa Gospel nyafurika n’abawukunda muri Australia.
Ni
igitekerezo gishingiye ku kuba umuziki ushobora kurenga imipaka, ugahuza abantu
bafite indimi, ibihugu n’imico bitandukanye ariko bafite ukwizera
n’indangagaciro bahuriyeho.
Kuri
benshi mu Banyafurika baba muri Australia, ibi bitaramo bishobora kuba umwanya
wo kongera guhura n’umuco wabo no gusangira umwanya wo kuramya Imana, mu gihe
ku bahanzi ari andi mahirwe yo kugeza umuziki wabo ku bantu baba kure y’iwabo.
Abifuza
kuzitabira ibi bitaramo bashobora kubona amatike y’ubwoko bubiri. Itike
isanzwe, izwi nka Regular, igura amadolari ya Australia 65, mu gihe iya VIP
igura amadolari 100.
Brisbane
ni ho hazatangirira uru rugendo ku wa 12 Nzeri, rukomereze i Melbourne ku wa 19
Nzeri, mbere yo gusorezwa i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.
‘African
Gospel Echoes’ ishobora kuba intangiriro y’urubuga ruhoraho ruzajya ruhuza
abahanzi ba Gospel bo muri Afurika n’abakunzi babo baba muri Australia, bityo
umuziki ukomeze kuba ikiraro gihuza imigabane ibiri.


Adrien Misigaro, Richard Nick Ngendahimana na David Nduwimana bagiye gukorera ibitaramo bitatu muri Australia
