Ni igitaramo kizaba gifite umwihariko wo kumurika Album ye
nshya ‘Mutima Vol.3’ igizwe n’indirimbo 11, zirimo n’iyo avuga ko yahawe mu
buryo bwihariye ubwo yari aryamye mu ijoro.
Mu rugendo rw’umuziki, hari ibihangano biba ibisubizo
by’ibitekerezo by’umuhanzi, ibihe anyuramo cyangwa ubuhanga bwe mu guhanga. Ku
ruhande rwa Richard Nick Ngendahayo, indirimbo ‘Bizaba’ iri mu byamuhishuriye
ko hari igihe igihangano gishobora guhindura gahunda yari yarateguye, kikaba
ari cyo gitangira urugendo rw’ibindi.
Uyu muhanzi agiye kongera guhura n’abakunzi be mu gitaramo
kizaba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko icya mbere kibaye ku wa 29 Ugushyingo
2025. Icyo gihe, yari yabijeje ko azongera kubataramira mu mwaka wa 2026,
isezerano ubu rigiye gusohora binyuze muri ‘Niwe Healing Concert – Edition 2’.
Ariko kuri iyi nshuro, igitaramo ntikizaba ari umwanya wo
gusubira ku ndirimbo ze zakunzwe gusa, kuko azanagikoresha mu kumurika ku
mugaragaro Album nshya ‘Mutima Vol.3’, ateganya gushyira hanze mu minsi iri
imbere.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Richard Nick Ngendahayo
yasobanuye ko iyi Album igizwe n’indirimbo 11 nshya, kandi ko yari asanzwe afite
gahunda yo gusohoka mu ntangiriro za 2026.
Yavuze ko yari yarabwiye abakunzi be ko azabagezaho iyi
Album muri icyo gihe, ariko ko hari impinduka zabaye mu myiteguro yayo, ahanini
zishingiye ku ndirimbo ‘Bizaba’ yaje guhindura uko yari yarateguye kuzisohora.
Ati: “Ni Album igizwe n’indirimbo 11 nshya ngiye gusohora
bidatinze, ubusanzwe yari gusohoka mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo wa 2026
nk’uko nari nabibasezeranije.”
Uyu muhanzi avuga ko asanzwe afata umwanya wo gusenga no
gushaka ubuyobozi bw’Imana mu byo akora, ari na byo byatumye asaba Imana kumwereka
indirimbo yagombaga kubanza gusohora kuri iyi Album.
Yari amaze igihe yitegura gushyira hanze indirimbo ‘Niho
Nduhukira’, ndetse haburaga hafi icyumweru ngo isohoke. Icyakora, mu ijoro
rimwe, avuga ko yagize ibihe byamuhinduyeho gahunda yari afite.
Yasobanuye ko ubwo yari aryamye yumvise ijwi rimukangura
rimubwira ijambo ‘Bizaba’. Ibyo byatumye yibuka indirimbo yari yaranditse ariko
atarigeze atekereza ko izaba kuri iyi Album.
Ati: “Nari ndyamye mu ijoro numva ijwi rirankangura
rirambwira ngo ‘Bizaba’. Mpita nibutswa indirimbo itari yarateguriwe gusohoka
kuri iyi Album no mu bitekerezo byanjye numvaga nzayisohora ku yindi Album
izakurikiraho, iyo ndirimbo yitwa ‘BIZABA’. Birumvikana ko gusohora izindi zose
gahunda yahise iba isubitswe.”
Akomeza avuga ko yahise abyuka ajya muri studio, atangira kuyikoraho
kugira ngo ayongere ku ndirimbo zari ziteganyijwe kuri ‘Mutima Vol.3’.
Ati: “Ubwo nahise mbyuka njya muri studio ntangira gukora
kuri yo mu buryo bwihuse nyongera ku rutonde rw’izizasohoka kuri iyi Album,
ariko ku bw’umwihariko iyi ndirimbo ‘Bizaba’ ikazanabimburira izindi zose
gusohoka.”
Ibi bivuze ko ‘Bizaba’ itari mu ndirimbo uyu muhanzi yari
yarateganyije gushyira kuri iyi Album kuva mu ntangiriro, ariko nyuma y’ibihe
avuga ko yanyuzemo, ihabwa umwanya wihariye ndetse inahindura gahunda yo
gushyira hanze ibihangano byayo.
Nk’uko bigaragara ku ifoto yamamaza iyi Album, ‘Mutima
Vol.3’ izaba igizwe n’indirimbo 11, zigaragaza urundi rugendo rw’uyu muhanzi mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Izo ndirimbo ni ‘Bizaba’, ‘Ibyo Ngukesha’, ‘Arampetse’,
‘Ndinda’, ‘Wowe Gusa’, ‘Nzibuka’, ‘Ndabivuze’, ‘Mutima’, ‘Niho Nduhukira’, ‘Ya
Mbuto’ na ‘Vayo’.
Mu gihe abakunzi be bategereje kumva izi ndirimbo, ‘Bizaba’
ni yo izabanza kubagezwaho, mbere y’uko Album yose imurikwa mu gitaramo
kizabera muri BK Arena.
Izina ‘Mutima Vol.3’ na ryo rifite umwihariko mu rugendo
rw’uyu muhanzi, kuko rikomeza uruhererekane rw’ibikorwa bye bya muzika,
by’umwihariko mu ndirimbo zifite ubutumwa bushingiye ku kwizera, gushima Imana
no kuyiramya.
Igitaramo cya mbere cya ‘Niwe Healing Concert’ cyabaye ku wa
29 Ugushyingo 2025, cyitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana.
Cyari igitaramo gifite amateka yihariye kuri Richard Nick
Ngendahayo, kuko cyabaye nyuma y’imyaka isaga 17 yari amaze adataramira mu
Rwanda. Kuba yaragarutse agahuriza hamwe abakunzi be byari intambwe ikomeye mu
kongera kubaka umubano n’abakunzi b’umuziki we bari bamaze igihe bategereje
kumubona ku rubyiniro.
Nyuma y’icyo gitaramo, yari yasezeranyije abakunzi be ko
azongera kubataramira mu 2026. Kuri iyi nshuro, yongeye guhitamo BK Arena,
ahantu hanini hashobora kwakira imbaga y’abakunzi b’umuziki, kugira ngo
abagezeho igitaramo cya kabiri.
Kuba azanahuriramo n’abakunzi be abamurikira Album nshya,
bituma iki gitaramo kiba kimwe mu bihe bikomeye ateganyije muri uyu mwaka.
Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yubatse izina binyuze mu bihangano
byagiye bikora ku mitima y’abakunzi b’uyu muziki.
Mbere ya ‘Mutima Vol.3’, yari asanzwe afite izindi Album
ebyiri zirimo ‘Yambaye Icyubahiro’ na ‘Niwe’, yasohotse mu 2006.
Iyi Album ya ‘Niwe’ yamenyekanyeho indirimbo zakunzwe zirimo
‘Ibuka’, ‘Wemere Ngushime’ na ‘Mbwira Ibyo Ushaka’, zikaba mu bihangano byagize
uruhare mu kumenyekanisha uyu muhanzi.
Ubu, nyuma y’imyaka isaga 20 Album ‘Niwe’ isohotse, agiye
kongera guhuriza hamwe abakunzi be mu gitaramo azamurikiramo ‘Mutima Vol.3’,
igikorwa gishobora kongera kwibutsa benshi urugendo rwe mu muziki no kubagezaho
ibihangano bishya.
Ku wa 28 Ugushyingo 2026, BK Arena izaba ari yo yakira ‘Niwe Healing Concert – Edition 2’, igitaramo Richard Nick Ngendahayo yitezeho kongera guhura n’abakunzi be, kubagezaho Album nshya no gukomeza urugendo amaze imyaka myinshi yubaka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Richard Nick Ngendahayo agiye kumurika Album nshya yise ‘Mutima Vol.3’ igizwe n’indirimbo 11, mu gitaramo ‘Niwe Healing Concert – Edition 2’ azakorera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026

Richard Nick Ngendahayo amaze imyaka myinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri Album ze zamufashije kubaka izina harimo ‘Niwe’ yasohotse mu 2006, yamenyekanyeho indirimbo nka ‘Ibuka’, ‘Wemere Ngushime’ na ‘Mbwira Ibyo Ushaka

Richard Nick Ngendahayo yavuze uko yabyutse mu ijoro yumvise ijwi rimubwira ngo ‘Bizaba’, ahita ajya muri studio gukora kuri iyo ndirimbo. Yavuze ko itari mu zo yari yarateganyije gushyira kuri Album ‘Mutima Vol.3’, ariko nyuma iza guhabwa umwanya wihariye wo kuyibanza mu zindi


