Ni
amakuru yanyujije kuri konti ye ya Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa 13
Gicurasi 2026, aho yasangije abakunzi be ubutumwa burimo gushimira uburyo
bakomeje kumushyigikira no kwizera ko hari byinshi bishya biri imbere.
Richard
Nick yavuze ko ubwo yavaga i Kigali nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri BK
Arena, yasezeranyije abantu ko agiye gusohora indirimbo nshya, ariko aza guhura
n’imbogamizi zatumye zitajya hanze mu gihe yari yarateganyije.
Yagize
ati: “Nabasezeranyije indirimbo nshya, ariko habayeho imbogamizi zituma
zidasohoka ku gihe. Gusa ziri hafi cyane gusohoka, kandi muzagenda mubona uko
zikurikirana, ariko hajye hacamo igihe gito.”
Yavuze ko yanyuzwe bikomeye n’uburyo yakiriwe mu gitaramo yakoreye muri
BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho yagaragaje ko kubona ibihumbi
by’abitabiriye icyo gitaramo byamweretse ukuboko kw’Imana n’urukundo
rw’abakunzi be.
Yashimangiye
ko icyo gitaramo kitazaba icy’igihe kimwe gusa, ahubwo ko afite umugambi wo
kujya agitera inkunga buri mwaka, ndetse ko imyiteguro y’icy’uyu mwaka igeze
kure.
Ati: “Nk’uko mwabisabye ko igitaramo kizajya kiba buri mwaka, niko bizubahirizwa
Imana nibishaka. Byose tubikesha Imana. Ibyo twifuza byose tujye tubishyira
imbere yayo, igihe cyayo nikigera bigasohora.”
Richard
Nick yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza itariki nyir’izina y’icyo
gitaramo, anasaba abakunzi be gukomeza gusenga no gukomeza kwizera Imana.
Yanahishuye
ko indirimbo ari gutegura zifite ubutumwa buremereye buzibanda ku buzima
bw’umwuka no gukomeza abantu mu rugendo rw’agakiza.
Uyu
muhanzi yanaboneyeho gusabira umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange,
anashishikariza abantu gutera intambwe yo kwakira agakiza no gukomeza kwegera
Imana.
Richard
Nick Ngendahayo yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu myaka ya 2000, aza kuba
umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu
Rwanda.
Yamamaye
mu bihangano birimo ‘Ni We’, ‘Ibuka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Yambaye Icyubahiro’,
‘Sinzakwitesha’ n’izindi zakomeje kuba ihumure ku mitima ya benshi.
Mu
2010, yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho
yakomeje umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki no kwigisha
ijambo ry’Imana mu matorero atandukanye.
Nubwo
atakigaragara cyane mu ruhame rwo mu Rwanda, indirimbo ze zakomeje gukundwa no
gufatwa nk’umurage ukomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA RICHARD NICK NGENDAHAYO
