Igitaramo
cya mbere cy’uru rugendo cyabereye ahazwi nka Bellbird Park mu Mujyi wa
Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026, kikaba cyarabaye intangiriro y’ibindi bitaramo
bibiri biteganyijwe muri Melbourne na Sydney.
Ku
wa 19 Nzeri 2026, aba bahanzi barongera bahurire ku rubyiniro muri Enjoy
Church-Melton mu Mujyi wa Melbourne, mbere y’uko uru rugendo rusorezwa muri
Hillsong Church-Waterloo mu Mujyi wa Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.
Ibi
bitaramo biri mu mushinga witwa ‘African Gospel Echoes’, wateguwe ku bufatanye
na Millenium Investment & Consulting, ugamije gukoresha umuziki wa Gospel
nk’ikiraro gihuza Afurika na Australia.
‘African Gospel Echoes’ ntabwo yateguwe
nk’igitaramo gisanzwe cy’umuhanzi umwe uhamagara abakunzi be.
Ni
umushinga uhuza abahanzi bafite amateka n’ubutumwa butandukanye, ariko bahuriye
ku ntego yo gukoresha umuziki mu kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no guhuza
abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Ku
Banyafurika baba muri Australia, by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi, ibi
bitaramo ni umwanya wo kongera guhura, gusangira ukwizera no kwishimira umuziki
ubibutsa umuco n’amateka bakomokamo, nubwo baba kure y’ibihugu byabo.
Ku
bahanzi, ni andi mahirwe yo kugeza ubutumwa bw’indirimbo zabo ku bantu baba ku
wundi mugabane, mu gihe ku babiteguye ari intambwe yo kubaka urubuga rw’igihe
kirekire rwahuza Gospel nyafurika n’abawukunda muri Australia.
Richard Nick,
inkingi imaze imyaka muri Gospel nyarwanda
Muri
aba bahanzi harimo Richard Nick Ngendahayo, umwe mu baramyi bamaze igihe kinini
bafite umwanya ukomeye muri Gospel nyarwanda.
Yatangiye
urugendo rwe rwa muzika mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, kuva icyo gihe agenda
yubaka izina binyuze mu ndirimbo zagiye zigaruka ku kwizera, kwiringira Imana
no kuyegera.
Mu
ndirimbo ze zamamaye harimo ‘Yambaye Icyubahiro’, ‘Mbwira Ibyo Ushaka’,
‘Ibuka’, ‘Gusimba Umwonga’, ‘Si Umuhemu’, ‘Ijwi Rinyongorera’, ‘Sinzakwitesha’,
‘Wemere Ngushime’ na ‘Intwari Batinya’.
Mu
2026, izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo umuhanzi Gisa Cy’Inganzo
yasubiragamo indirimbo ‘Intwari Batinya’, ibintu byagaragaje uburyo indirimbo
za Richard Nick zakomeje kugira umwanya mu muziki wa Gospel nyarwanda n’igihe
zimaze.
Mu
kwitegura uru rugendo, Richard Nick yavuze ko ategereje guhura n’abakunzi be
baba muri Australia. Yagize ati: “Ni ibitaramo bidasanzwe ngiye gukorera muri
Australia.”
Yasabye
abazitabira ibi bitaramo kuzafatanya na we mu mwanya wo kuramya no guhimbaza
Imana.
Adrien Misigaro,
Gospel ye yamugejeje ku migabane itandukanye
Adrien
Misigaro na we ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze kumenyekana cyane mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubusanzwe
atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze imyaka yubaka izina binyuze
mu ndirimbo zibanda ku butumwa bw’ihumure, ibyiringiro no kwizera.
Mu
ndirimbo ze zizwi harimo ‘Ntacyo Nzaba’, ‘Niyo Ndirimbo’, ‘Nkwite Nde’,
‘Nkurikira’ na ‘Buri Munsi’, zamufashije kugira abakunzi mu bice bitandukanye
by’Isi.
Misigaro
kandi amaze gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Meddy, The Ben, Israel
Mbonyi na Gentil Misigaro, bikomeza kwagura umuziki we no kuwugeza ku bantu
benshi.
Uretse
umuziki, Adrien Misigaro azwi no mu bikorwa bigamije gufasha urubyiruko. Mu
2019, yashinze umuryango Melody of New Hope (MNH), nyuma y’uruzinduko yagiriye
mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho yatekereje ku bikorwa byafasha urubyiruko
kwirinda ibiyobyabwenge no kwiyubakira ejo hazaza.
David Nduwimana na
we ari mu rugendo
David
Nduwimana ni undi muhanzi uri muri uru rugendo rw’ibitaramo muri Australia, aho
ahurira kuri uru rubyiniro na Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro.
Kuba
aba bahanzi batatu bahuriye muri uyu mushinga bigaragaza uko Gospel nyarwanda
ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda, ikagera ku Banyarwanda n’abandi Banyafurika
baba mu bindi bihugu.
Ni
urugendo rutuma indirimbo zakozwe n’Abanyarwanda zikomeza kumvikana mu bice
bitandukanye by’Isi, ariko kandi rugatanga umwanya wo guhura hagati y’abahanzi
n’abakunzi babo baba kure y’iwabo.
‘African Gospel
Echoes’, igitekerezo cyatangiye kubakwa hashize imyaka ibiri
Nadine
Shema, umwe mu bateguye ibi bitaramo, aherutse kubwira InyaRwanda ko igitekerezo
cya ‘African Gospel Echoes’ cyatangiye kubakwa hashize imyaka ibiri.
Yavuze
ko we n’umugabo we bifuje kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa byo kuramya
no guhimbaza Imana, bakabona ko umuziki ushobora kuba uburyo bwiza bwo guhuza
abantu bakomoka mu bihugu n’imico itandukanye.
Ati:
“N’ubwo dufite ibindi bikorwa dukora, njye n’umugabo wanjye twifuje kugira
uruhare mu guteza imbere ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Twahisemo
gutangirira kuri uyu mushinga wa ‘African Gospel Echoes’ ugamije guhuza
Australia na Afurika binyuze mu muziki.”
Nadine
yasobanuye ko badashaka ko uyu mushinga urangirira kuri ibi bitaramo bitatu
gusa, ahubwo ko bafite igitekerezo cyo kuwugira igikorwa gihoraho gikorwa buri
mwaka.
Intego
ni ukuzajya hatumirwa abahanzi baturuka mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba
ndetse no mu bindi bice bya Afurika, kugira ngo Gospel nyafurika ibone urubuga
ruhoraho muri Australia.
Umuziki nk’ikiraro
hagati ya Afurika na Australia
Igitekerezo
kiri inyuma ya ‘African Gospel Echoes’ gishingiye ku kuba umuziki ushobora
kurenga imipaka, ugahuza abantu batandukanye mu rurimi, igihugu n’umuco, ariko
bagahurira ku kwizera n’indangagaciro.
Ku
Banyafurika baba muri Australia, ibi bitaramo bishobora kubaha umwanya wo
kongera kwegera umuco n’umuziki bamenyereye, ndetse no guhura n’abandi
basangiye inkomoko n’imyemerere.
Ku
bahanzi na bo, ni urubuga rwo kugeza umuziki wabo ku bantu baba kure y’u Rwanda
no gukomeza kubaka umubano n’abakunzi babo baba mu mahanga.
Uru
rugendo rwatangiriye i Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026, rukomereza i Melbourne ku
wa 19 Nzeri, mbere yo gusorezwa i Sydney ku wa 26 Nzeri.
Abifuza
kwitabira ibi bitaramo bashobora kubona amatike y’ubwoko bubiri. Itike isanzwe
igura amadolari 65 ya Australia, mu gihe itike ya VIP igura amadolari 100.
‘African Gospel Echoes’ ishobora gukomeza kuba urubuga ruhuza abahanzi ba Gospel bo muri Afurika n’abakunzi babo baba muri Australia, umuziki ugakomeza kuba kimwe mu bikoresho bihuriza hamwe imigabane ibiri.

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu gihugu cya Australia mu gitaramo cyahuje benshi

Richard ari mu rugendo rw'ibi bitaramo mu gihe anitegura kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena


Richard Nick Ngendahayo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yataramiye muri Australia




David Nduwimana umaze imyaka myinshi akorera umuziki muri Australia yataramiye amagana y'abantu muri iki gitaramo cyagutse
