Richard Ngendakuriyo w’I Burundi agiye kumurikira mu Rwanda Album ye ya mbere

Iyobokamana - 16/06/2015 5:57 PM
Share:
Richard Ngendakuriyo w’I Burundi agiye kumurikira mu Rwanda Album ye ya mbere

Umuhanzi Richard Ngendakuriyo wo mu gihugu cy’u Burundi yateguye umunsi udasanzwe wo kumurika Album ye ya mbere yitwa “Nta kiba Imana itakizi " mu gitaramo azabanamo na Apotre Apolinairen nawe w'umurundi.

Nk’uko Richard Ngendakuriyo yabitangarije inyarwanda.com igitaramo cyo kumurika Album ye kizaba ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2015 kuva isaa munani z’amanywa kibere I Remera kuri Jubilee Revival Church.

Muri iki gitaramo Richard Ngendakuriyo yavuze ko azaba ari hamwe n’abandi bahanzi b’abarundi barimo Apolinaire, Elodge, Natacha n’abandi. Hazaba hari kandi abahanzi batandukanye b’abanyarwanda bazifatanya nawe muri uwo mugoroba wo kuramya Imana.

Abajijwe impamvu agiye kumurikira Album mu Rwanda ahantu benshi batamumenyereye, Richard yavuze ko ari umugambi w’Imana, ati “Igihe cyo kuyimurika cyageze ndi mu Rwanda, nakabaye nyimurikira I Burundi ariko nta mahoro ariyo hariyo ingorane, kuyimurikira hano ni umugambi w’Imana.”

Richard

Richard Ngendakuriyo avuga ko ingorane ziri i Burundi arizo zatumye ahitamo kumurikira Album ye mu Rwanda

Richard Ngendakuriyo ni umurindi ubarizwa mu itorero Vinearyd (Itorero ry’umuzabibu) akaba yaratangiye ubuhanzi muri 2002. Kugeza ubu afite Album imwe y’amajwi ariko akaba yarinjiye mu gutunganya amashusho y’indirimbo ze uko ari 8. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...