Richard Mus yakoze mu nganzo avuga uburinzi bukomeye Imana yamugaragarije - VIDEO

Iyobokamana - 27/08/2026 9:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Richard Mus yakoze mu nganzo avuga uburinzi bukomeye Imana yamugaragarije - VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Mus, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yampagazeho’, avuga ko imubera ubuhamya bukomeye bw’urukundo n’uburinzi Imana yamugaragarije mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.

Richard Mus yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku burinzi bw’Imana buhamye, budashobora guhindurwa n’ikintu icyo ari cyo cyose. Yashishikarije abantu bose kwiringira Imaan mu ngorane banyuramo, kuko ari yo ifite igisubizo cya buri kibazo.

Yagize ati: “‘Yampagazeho’ bisobanuye uburinzi bw’Imana buhamye, butagira icyabuhindura na gito. Nifuza gushishikariza abanyumva bose ko bakwiringira Imana mu ngorane zose baba banyuramo, kuko ifite igisubizo cya buri kibazo cyose.”

Uyu muhanzi yavuze ko yifuza ko umuntu urangije kumva iyi ndirimbo asigarana umutima wo gutangarira Imana no kumenya uburyo ifite uburinzi buhambaye bwo kwita ku bantu bayo. Ati: “Umuntu ucyumva iyi ndirimbo nifuza ko arangiza kuyumva atangariye Imana, akamenya ko igira uburinzi buhambaye bwo kwita ku bantu bayo.”

Richard Mus yavuze ko ubutumwa ari gutanga muri iyi ndirimbo bufitanye isano n’ubuzima bwe bwite, kuko ibyo yaririmbye ari ibintu na we ubwe yabayemo kuva akiri muto kugeza ageze mu busore.

Ati: “Nanjye ubwanjye ibyo naririmbye ndabizi neza, narabibayemo. Ndi muto no mu busore, Imana yanyeretse urukundo rukomeye. Nabashije gukura, ndashaka mba umugabo kandi nari imfubyi. Imana yampagazeho.”

Yavuze ko ari yo mpamvu indirimbo ‘Yampagazeho’ atayifata nk’indirimbo isanzwe, ahubwo ayibona nk’ubuhamya bukomeye bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe.

Ku bijyanye n’igihe yahisemo gusohorera iyi ndirimbo, Richard Mus yavuze ko nta mpamvu yihariye yabimuteye, ahubwo ko yemera ko igihe Imana yari yaragennye ari cyo cyari kigeze, ndetse n’ikorwa ryayo rikaba ryararangije gutunganywa neza.

Ati: “Nta mpamvu idasanzwe ku bijyanye n’igihe nayisohoreye, kuko igihe cyayo Imana yagennye cyari kigeze. Kandi koko ni bwo itunganywa ryayo ryari rirangiye.”

Richard Mus yavuze kandi ko mu rugendo rwe rwa muzika hari impinduka agenda abona, cyane cyane ku micurangire no ku buryo bwo kuririmba, ibintu avuga ko n’abamukurikirana bamubwira ko bigenda birushaho gukura.

Ati: “Bitandukaniye ku micurangire no ku buryo bwo kuririmba, abantu bambwira ko bigenda bikura. Urebye nta kidasanzwe cyatubayeho, gusa birumvikana ko tugenda dukura kandi tuzagerageza kurushaho kunoza ibyo dukora.”

Uyu muhanzi yavuze ko afite icyifuzo gikomeye cyo kubona ‘Yampagazeho’ iba indirimbo nini mu ruhando rwa muzika mu Rwanda no hanze yarwo, igasiga izina rye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Yifuza kandi ko ubutumwa bwayo bwagera ku bantu bafite imitima yihebye, bukabubakamo ihumure n’icyizere cyo kumenya ko Imana itabara abayiringira.

Ati: “Ndifuza ko ‘Yampagazeho’ yaba indirimbo nini mu ruhando rwa muzika mu Rwanda n’ahandi hose. Ndifuza ko yasiga isize izina ryanjye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’umuziki muri rusange. Ndifuza kandi ko yasiga yubatse ihumure mu mitima yihebye, bakamenya Imana itabara abayo.”

Richard Mus yanahishuye ko ari gukora kuri alubumu nshya, avuga ko abakunzi b’umuziki we bazagenda bumva indirimbo ziyigize kandi ko atazabatindira kuyishyira hanze igihe kizaba kigeze.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...