Ku wa Kabiri tariki ya 06 Mutarama 2026 ni bwo Richard Keen yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Ininahazwe Ange Floxelle bamaze hafi umwaka umwe mu rukundo ndetse bakaba bitegura kurushinga vuba cyane.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Richard Keen yavuze ko icyamusunikiye gufata umwanzuro wo guhitamo Ange ari uko ari umukobwa ukunda Imana, ufite ubumuntu kandi mwiza mu mico n’imyitwarire.
Yagize ati: “Tumaze umwaka umwe dukundana, ibyo nagendeyeho mu kumuhitamo ni uko akunda Imana, afite ubumuntu kandi ni mwiza.” Yakomeje atangaza ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu cyumweru gitaha, ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026.
Nsengiyumva Richard, uzwi nka Richard Keen, ni umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Afite imyaka 32 y’amavuko, akaba yaravutse ku wa 15 Nyakanga 1994 mu Mujyi wa Gisenyi.
Amashuri yisumbuye yayize i Kigali mu ishuri rya ESSJT (École Secondaire St Joseph Le Travailleur), rizwi cyane ku izina rya Jock, aho yize mu ishami ry’Ubwubatsi (Construction).
Richard Keen yatangiye umuziki mu 2015 ari na bwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Ndagije”. Icyakora, yahise awusubika bitewe n’impamvu z’ubuzima, aza kuwusubukura mu 2022.
Ati: “Umuziki nawutangiye mu 2015 ni bwo nakoze indirimbo ya mbere ndagije, mba ndabisubitse bitewe n’impamvu z’ubuzima, nongera kubitangira mu 2022 ari na bwo nakoze indirimbo yitwa ‘Ni Muri Yesu’".
Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zitandukanye kandi zakunzwe zirimo ‘Komera’”, "Ishimwe", "Fata Umwanya" n'izindi. Avuga ko inganzo ye yo guhimba indirimbo iterwa n’ibihe arimo, kuko atari buri munsi ahimba.
Asobanura ko akenshi indirimbo zimusanga ataziteguye, akafata gitari agatangira kuririmba no gusenga, bityo hakaza umuziki (melody) amukomokaho. Yemeza ko iyo agiye guhimba indirimbo, agendera ku bintu biba bimukora ku mutima cyangwa bibaye mu buzima bwe n’ubw’abandi.
Richard Keen agaragaza ko afite icyerekezo kinini mu muziki wa Gospel, atangaza ko ari gutegura album igizwe n’indirimbo icyenda, kandi ko azayisohora yose mbere yo gutegura igitaramo n’ibindi bikorwa byinshi bigamije kwamamaza umuziki we no gukomeza umurimo w’Imana.
Mu bahanzi akunda yumva kandi bamubera urugero, Richard Keen yavuze amazina arimo Jonathan McReynolds na Israel Mbonyi, abahanzi azirikana cyane kubera ubutumwa n’uburyo bageza indirimbo ku bantu.
Inkuru y’urukundo rwa Richard Keen n’umukunzi we Ininahazwe Ange Floxelle, ihurirana n’iterambere rye mu muziki, ikomeje kugaragaza urugendo rw’umusore uhuza impano, ukwizera n’icyerekezo cy’ejo hazaza, aho yitegura gutangira urundi rugendo rushya rw’ubuzima bwe nk’umugabo wubatse urugo.

Richard Keen na Ange bateye intambwe ikomeye mu rukundo rwabo







Richard Keen na Ange bazambikana impeta y'urudashira mu cyumweru gitaha
REBA INDIRIMBO "ISHIMWE" YA RICHARD KEEN
