Richard Hategekimana yamuritse igitabo kivuga ibigwi Ingabo z’u Rwanda ‘RDF’

Amakuru ku Rwanda - 28/02/2026 12:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Richard Hategekimana yamuritse igitabo kivuga ibigwi Ingabo z’u Rwanda ‘RDF’

Hategekimana Richard usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo akaba na Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Umwalimu muri Kaminuza ndetse n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’ibitabo mu Rwanda, yamuritse igitabo gishya cyitwa “The Force Behind the Vision: RDF and Rwanda’s Development Agenda 2025”, kigaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda ‘RDF’ zagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda no mu kubaka umutekano mu gihugu, zigasagurira n’amahanga.

Umuhango wo kumurika iki gitabo wabereye kuri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Tito Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye; abanyeshuri baturutse mu mashuri makuru na kaminuza; abayobozi b’inzego za leta n’iz’abikorera, ndetse n’abandi benshi.

Iki gitabo kiri kuri paji zisaga 400, kandi cyanditswe mu buryo burambuye ku mateka y’u Rwanda no ku musanzu wa RDF mu iterambere ry’igihugu.  Cyerekana uburyo RDF yatanze umusanzu mu kubaka umutekano, gushyigikira gahunda z’iterambere, guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, no gushyira igihugu ku murongo w’icyerekezo cy’iterambere rirambye n’imiyoborere myiza.

Mu gusobanura iki gitabo, Hategekimana Richard yashingiye ku ijambo Perezida Paul Kagame yabwiye abasirikare ubwo yabasangaga ku rugamba nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema. Yagize ati: “Ni ijambo yababwiye mu rurimi rw’Igiswahili ribasubizamo imbaraga zo gukomeza urugamba no kuzirikana impamvu y’urugamba.”

Uyu mwanditsi avuga ko iri jambo ryabaye umusingi w’urugamba rwo kubohora igihugu. Ati: “Iki gitabo kirimo Ingabo zacu mu buzima bw’igihugu cyacu. Ingabo zigira uruhe ruhare mu iterambere ry’imibereho y’Abanyarwanda. Uruhare rwabo ntirushobora kugereranywa. No hanze y’u Rwanda, RDF igira uruhare mu kugarura amahoro.”

Hategekimana Richard yatangiye urugendo rwo kwandika ibitabo nyuma yo gusoza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yagaragaje ko gutangira kwandika ibitabo ari urugendo rutoroshye, ariko buri rugamba rugira intsinzi. Mu 2017, yanditse igitabo “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame”, cyerekana urugendo rwa Perezida Kagame.

Iki gitabo giha icyubahiro abagabo n’abagore b’intwari ba RDF, ku bwitange bwabo, indangagaciro, kugarura amahoro, icyubahiro, n’iterambere ry’u Rwanda.

Intwari z’ubwigenge, zamenyekanye cyangwa zitamenyekanye, zashyize imbere inshingano kandi zayoboye igihugu “cyacu mu bihe by’ingorane kugeza ku bumwe, kwiyunga, no kongera kubaka igihugu.”

Hari aho muri iki gitabo avuga ati “Buri munyarwanda, kubera ubutwari n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, mukomeza kubaka igihugu gifite intego n’icyubahiro.”

Umwanditsi arakomeza ati: “Ahazaza b’igihugu, mwibuke ko ubwigenge butaboneka ku buntu; bugomba gutsindirwa, kurindwa, kandi bukagezwa ku bazaza mu buryo bufite isuku n’indangagaciro.”

Hategekimana Richard yashimye kandi abasirikare bose bakomeje gukorera igihugu icyubahiro n’ubwiyoroshye, ubuyobozi bwa RDF, ba mbere n’ubu, ku kuyobora mu buryo bufite icyerekezo no gushimangira umuco wo kwiyemeza, ubumwe, no gukorera igihugu burambye.

Yashimiye by’umwihariko Perezida Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku buyobozi bwe butangaje no kubwira Abanyarwanda ko bashobora kwiyubakira ejo hazaza bafite icyubahiro n’ubutwari.

Yashimiye kandi abashakashatsi, abanyamateka, abasirikare ba RDF, abarimu b’uburere mu baturage, n’abafatanyabikorwa mu iterambere, ku bushakashatsi bwabo, ibiganiro, n’inyandiko byungura iki gitabo.

Umuryango we, inshuti, n’abakozi bo muri Africa Oasis Publishing House nabo bashimiwe ku bufasha n’inkunga mu rugendo rwo kwandika iki gitabo.

Tito Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko iki ari igitabo cyiza kandi cyanditse neza, kigaragaza neza uruhare rw’ingabo mu iterambere ry’igihugu.

Nyakubahwa Tito Rutaremara yashimiye byimazeyo Bwana Hategekimana Richard ku mpamvu zikurikira: Kuba agitangira kwandika ibitabo yarahereye ku mateka n’ibigwi bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni ibitabo byiza yamwanditseho kandi byemejwe gukoreshwa mu mashuri yose yo mu Rwanda.

Yavuze ko iki gikorwa yakoze cyihariye kuko nta wundi munyarwanda wigeze wandika igitabo ku mateka n’ibikorwa by’ubutwari bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uretse Hategekimana Richard.

Tito yashimiye kandi Hategekimana Richard kuko yandika mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ati “Hategekimana Richard yandika ibitabo byiza bigaragaza amateka ya RPF(Turabimushimira). Hategekimana yandika ibitabo bigaragaza imiyoborere myiza y’u Rwanda, Ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho y’Abanyarwanda.”

Akomeza aagira ati “Hategekimana Richard, turamushimira ko yashinze Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda. Turamushimira ko atoza abakiri bato kwandika ibitabo abinyujije mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri Abanza, Ayisumbuye ndetse na Kaminuza.”

“Ikindi cyo kumushimira ni uko yanditse ku ngabo zacu za RDF, ingabo zubatswe n’Abanyarwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Umugaba w’Ikirenga Paul Kagame. twigiraho byinshi kandi dukunda.”

Nyakubahwa Tito Rutaremara yasabye abari aho gukomeza kuba kuruhembe rwo kwandikira u Rwanda nkuko Hategekimana Richard abikora ndetse yemeza ko nihajyaho Politiki y’Igitabo mu Rwanda (Book Policy) ko bizafasha Uruganda rw’Ibitabo gutera imbere.

Yanavuze ko mu masomero y’Amashuri ko hakwiriye kuba harimo ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, byanditswe ku budasa bw’u Rwanda, “kuba rero bitarimo ni bwa bukoroni dukwiriye gukomeza kurwanya”.

Hon. Dr. Tito Rutaremara wari Umushyitsi Mukuru, yashimye indangagaciro ziranga Hategekimana Richard zirimo kugira ishyaka, gukotana, gukora icyo yiyemeje akakigeraho, guharanira ko ibyiza by’u Rwanda byandikwa n’izindi, bityo ko amusaba gukomereza muri uwo murongo.

Ibi byanagarutsweho n’Abanditsi bagaragaje ko iki kibazo gikwiriye gukemuka nkuko iteka bigarukwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Hategekimana avuga ko iki gitabo cyanditswe kubera uruhare rwa RDF, abaturage b’u Rwanda, ndetse n’isi yose mu kugarura amahoro n’iterambere, kandi kizasomwa n’abantu batandukanye, yaba abanyeshuri, abayobozi, abasirikare, ndetse n’abashaka kumenya amateka y’u Rwanda n’uruhare rw’ingabo mu kubaka igihugu.

Richard Hategekimana ashimangira ko iki gitabo ari uburyo bwo guha agaciro intwari n’abasirikare, no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, amahoro, ubumwe, n’imiyoborere myiza.

Richard Hategekimana ashimangira ko iki gitabo ari uburyo bwo guha agaciro intwari n’abasirikare, no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, amahoro, ubumwe, n’imiyoborere myiza

Richard Hategekimana mu muhango wo kumurika igitabo cye gishya “The Force Behind the Vision: RDF and Rwanda’s Development Agenda 2025” kigaragaza uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda

Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bitabiriye iki gikorwa, bafashe umwanya wo kumenya amateka y’u Rwanda n’uruhare rwa RDF mu kubaka igihugu no gushyigikira gahunda z’iterambere

Tito Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yemeza ko ari igitabo cyiza kandi cyanditse neza ku rugero rw’intwari n’ingabo mu iterambere ry’igihugu

Igice cyo guha icyubahiro intwari za RDF – Iki gitabo cyerekana ubutwari, indangagaciro, n’uruhare rw’ingabo mu kubaka amahoro, ubumwe, n’iterambere rirambye mu Rwanda.

Maj. Gen. Ngiruwonsanga John Bosco wari uhagarariye RDF muri uyu munsi mukuru ahabwa impano Hategekimana Richard yageneye RDF mu rwego rwo kuyishimira; yanakiriye impano yagenewe Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame

Sina Gerard, Umwanditsi w'ibitabo akaba na Rwiyemezamirimo yashyigikiye mugenzi we Hategekimana Richard wongeye kumurika igitabo yanditse

Umwanditsi akaba n'uwashinzwe Goodrich TV, Dr Francis Habumugisha yitabiriye umuhango wo kumurika iki gitabo kivuga ibigwi bya RDF

Abagize itorero 'Urukatsa' basusurukije abitabiriye uyu muhango binyuze mu ndirimbo zisingiza Intwari z'Igihugu n'izindi

Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo kumurika igitabo cya Richard Hategekimana

AMAFOTO: Dox Visual/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...