RIB yijeje Dj Sonia gukemura ikibazo cye

Imyidagaduro - 10/07/2026 5:14 PM
Share:

Umwanditsi:

RIB yijeje Dj Sonia gukemura ikibazo cye

Kayitesi Yvonne wamamaye nka DJ Sonia yashimiye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kwakira ikibazo cye no kumwizeza ko kizakurikiranwa, avuga ko ibyo byamuhaye amahoro yo mu mutima nyuma y'imyaka avuga ko amaze aharanira ubutabera.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), DJ Sonia yavuze ko ashimira byimazeyo Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda, n'abakozi bose b'uru rwego, kubera umwanya bamuhaye bakamwumva ndetse bakamwizeza ko ikibazo cye kizitabwaho uko bikwiye.

Yagize ati: "Ndashimira mbikuye ku mutima Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda, n'abakozi bose b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, bafashe umwanya wo kwakira ikibazo cyanjye, bakanyumva kandi bakanyizeza ko dosiye yanjye izitabwaho uko bikwiye."

Yakomeje ashimira Abanyarwanda bose bamubaye hafi nyuma yo gusangiza abantu ibibazo yari amaze igihe ahura na byo.

Ati: "Ndashimira kandi byimazeyo buri Munyarwanda wasomye ubutumwa bwanjye, akanyereka urukundo, akamba hafi muri ibi bihe bitoroshye. Kuba nzi ko ibibazo byanjye byumviswe, ko dosiye yanjye iri gufatanwa uburemere kandi ko ubuzima bwanjye butakiri mu kaga kihuse, byampaye amahoro yo mu mutima. Murakoze mwese ku nkunga yanyu. Imana ibahe umugisha kandi ubutabera bukorwe."

Ubu butumwa buje nyuma y'uko DJ Sonia aherutse kubwira InyaRwanda ko ikibazo cyo gusebwa no guharabikwa atari icy'ubu, ahubwo kimaze imyaka ine, ndetse ko muri icyo gihe yakomeje kwitabaza inzego z'ubutabera.

Yavuze ko kuva mu 2023 kugeza mu 2026 yatanze ibirego bitandukanye muri RIB, ariko akavuga ko atari yarabona igisubizo afata nk'igihagije.

Yagize ati: "Ibintu byose bagiye bamvugaho narabitangaga muri RIB. Nabonye ko bimaze gukomera, ni bwo natangiye no kubivuga ku mugaragaro kugira ngo abantu bamenye ibyo ndi kunyuramo."

Yanavuze ko hari abantu yashyikirije RIB akekwaho kugira uruhare mu kumusebya no kumuharabika, ariko ko kugeza ubu atari yabona bakurikiranwa nk'uko abyifuza.

Ati: "Hari abo najyanye muri RIB, ariko sinigeze mbona bakurikiranwa. Ubu ndasaba ko ibyo birego byakurikiranwa kuko ibintu bimaze gufata indi ntera, kugeza aho banshyiraho n'ibikangisho."

DJ Sonia yavuze kandi ko abantu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa barenga batanu.

Yagize ati: "Kuva mu 2023, 2024, 2025 na 2026, nagiye ntanga ibirego bitatu bitandukanye. Nari narabigize ibanga, ariko ubu ndambiwe kubikora mu bwiru. Ndashaka ko abantu bamenya ko hari ibyo nari nkiri gukurikirana, n'ubwo nta cyari cyaragaragara."

DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bake bageze ku rwego rwo kwigaragaza mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, umwuga wari usanzwe ugaragaramo abagabo benshi. Kuba ari umuntu uzwi cyane bituma amakuru amuvugwaho akwirakwira vuba, yaba ari ukuri cyangwa ibihuha.

Mu Rwanda, ibikorwa byo gusebya, guharabika cyangwa guhoza umuntu ku nkeke hifashishijwe imbuga nkoranyambaga bihanwa n'amategeko. Itegeko nº 60/2018 ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga riteganya ko umuntu uhoza undi ku nkeke cyangwa akamukurikirana akoresheje ikoranabuhanga (Cyber-stalking), ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'imyaka ibiri, ndetse agacibwa n'ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

RIB na yo yakomeje kwibutsa Abanyarwanda ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya abandi, gukwirakwiza ibihuha cyangwa amakuru atizewe hagamijwe gushaka ubwamamare cyangwa ababakurikira benshi, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku babikorerwa kandi bikurikiranwa n'amategeko.

 

Dj Sonia yashimye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ikirego, avuga ko ubu yabonye amahoro mu mutima


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...