Mu minsi yashize ni bwo humvikanye uguterana amagambo hagati y’abanyamakuru b’imikino, Muramira Régis na Sam Karenzi bahoze bakorana kuri Fine FM bashinjanya gusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda bagendeye ku nyungu zabo bwite.
Kuri uyu wa Kane mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuvugizi wa RIB ,Dr. Murangira B. Thierry yihanangirije aba bombi avuga ko babarambiwe. Yagize ati"Ubu butumwa mubumpere umugabo witwa Muramira Regis na Sam Karenzi, mubabwire ngo turarambiwe peeh. Mubabwire ngo turambiwe kumva ibintu murimo murekere aho abantu barambiwe amatiku mwirirwamo".
Yavuze ko impamvu ari ukubera ko bari gusatira umurongo w'ibyaha bitewe n'uko ibyo bavuga humvikanamo imvugo zishobora gushwanisha abantu. Ati" Impamvu tubiviga bari gusatira umurongo wo kujya gukora ibyaha. Hamaze iminsi humvikana imvugo zishobora gushwanisha abantu hagati ya Muramira Regis, umuyobozi wa Radio muzi ,Sam Karenzi umuyobozi wa Radio nayo muzi ariko iyo dusesenguye imvugo zabo bakoresha basubizanya zishingiye ku makimbirane yabo baziranyeho ku giti cyabo ariko noneho bagenda babikwedura".
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uko batangiye mbere atariko babibona ubungubu bitewe nuko bigenda bifata indi ntera aho bifatwa nko gutandukira ku mahame y'umwuga w'itangazamakuru ariko bikaganisha no ku cyaha.
Ati: "Uko babitangiye mbere siko tubibona ubungubu turabona bagenda babikwedura ariko kubera ko bakoresha imiyoboro y'ibitangazamakuru bakorera urabona biri kugenda bifata indi ntera. Ibi bigafatwa nko gutandukira amahame y'umwuga w'itangazamakuru ariko kandi biranaganisha ku nzira yo gukora ibyaha. Uko batandukira amahame y'umwuga w'itangazamakuru bafite abazabibabaza ariko twebwe tureba ku ruhande rw'ibyaha baragenda basatira ibyaha".
Yavuze ko aya makimbirane hagati yabo usanga ashingiye ku bintu baziranyeho nk'abantu bakoranye ariko ko bagomba kubibika hagati yabo. Ati"Amakimbirane hagati yabo usanga ashingiye ku bintu baziranyeho nk'abantu bakoranye bagakorana muri za siporo bagiye babamo ariko ni babibike bo ubwabo bareke kubizana bakoresha ibitangazamakuru bakorera.
Kuba barakoreye ku bitangazamakuru bimwe kugira ibyo bapfa bibaho ariko ntabwo bakwiye gukoresha indi miyoboro ngo bibasorane undi ejo asubize".
Umuvugizi wa RIB yavuze ko kandi ibi bidakwiye ku bantu bamaze igihe kinini mu mwuga w'itangazamakuru.
RIB yihanangirije Muramira Regis na Sam Karenzi bumvikanye baterana amagambo mu minsi yashize