Ejo hashize, nibwo Inshuti za hafi za Jowest zatangarije InyaRwanda ko afunzwe. Amaze iminsi 20 atawe muri yombi n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha.
Giribambe Joshua 'Jowest' ufite indirimbo zikunzwe n'urubyiruko nka 'Pizza, Agahapinesi' n'izindi, ari mu maboko ya RIB nk'uko uru rwego rubyemeza.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yahamirije InyaRwanda ko "Giribambe Joshua yatawe muri yombi ku ya 1 Gashyantare 2023, akurikiranyweho icyaha cyo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake."
Murangira yavuze ko Ibyaha Giribambe 'Jowest' akekwaho "Yabikoze mu bihe bitandukanye Guhera mu Ukwakira 2022. Yabikoresheje umuntu w'igitsina gore w'imyaka 18."
RIB yakomeje ivuga ko Ibi byose byabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ahitegeye. Kuri ubu Dosiye ya Jowest yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha.
Jowest wazamukanye n'itsinda rya Fela Music agatangira kwamamara muri 2021, ni umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bagezweho kandi bakunzwe n'abiganjemo urubyiruko kubera indirimbo zivuga ku rukundo amaze iminsi akora.