Nk'uko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabitangarije IGIHE, Mike Habinshuti yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’Iki Cyumweru akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iri Kimihurura, aho akurikiranyweho gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Dr. Murangira ati: ”Ni byo koko arafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku byaha byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura”.
Mike Habinshuti asanzwe azwiho kuba umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports ndetse mu minsi yashize yashyizwe no mu buyobozi bwayo. Yari yashyizweho na Perezida w’iyi kipe ucyuye igihe, Twagirayezu Thadee. Yari yamushyizeho mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize avuga ko azajya amufasha mu bijyanye n’imiyoborere y’ikipe mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abandi bari bareguye.
Usibye ibi kandi, Mike Habinshuti yigeze no kuvugwaho kuba umujyanama wa Bruce Melodie.

RIB yataye muri yombi Mike Habinshuti wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports
