RIB yataye muri yombi Jacky [Usanase Sharon] waburiwe kenshi akinangira

Amakuru ku Rwanda - 05/12/2024 7:54 PM
Share:

Umwanditsi:

RIB yataye muri yombi Jacky [Usanase Sharon] waburiwe kenshi akinangira

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Usanase Sharon wamenyekanye nka Jacky ku mbuga nkoranyambaga, akaba akurikiranyweho ibyaha bine birimo no gukora ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yahamije amakuru y'itabwa muri yombi rya Jacky wari umaze iminsi yumvikana cyane ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko akurikiranweho ibyaha bine birimo ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y'urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina.

Mu kiganiro yagiranye na CHiTA Magic, yagize ati: "Ni byo Usanase Sharon uzwi nka Jacky yafashwe, akaba yarafashwe ejo, akaba agiye gukurikiranwa afunzwe, akurikiranweho gukora ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y'urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame, gushyira ahagaragara yerekeranye imikoreshereze y'ibitsina, akaba ari ibyaha agiye gukurikiranwaho."

Dr Murangira yakomeje avuga ko uyu mukobwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yavuze ko mu byaha akurikiranweho, harimo ibihanishwa igihano cy'igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, ndetse n'ibindi bihanishwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri hakiyongeraho n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni icumi.

Yasobanuye ko bigeze kumwigisha mu matariki nk'aya mu mwaka ushize, ndetse uru rwego rw'Ubugenzacyaha rugakomeza kumugira inama ndetse no kumwihanangiriza inshuro nyinshi ariko agakomeza kwinangira no gutanga ibiganiro 'by'umwanda' mu bitangazamakuru binyuranye byiganjemo ibikorera kuri YouTube. 

Hasobanuwe ko impamvu agiye gukurikiranwa afunze ari uko 'bigaragara ko ari umuntu winangiye, kandi aguma gukora ibikorwa  birimo ibigize ibyaha."

Yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukujya bakurikirana n'abamuha ibiganiro hirya no hino mu itangazamakuru kuko na bo baba ari abafatanyacyaha. Ati: "Ubu ikigiye gukurikiraho ni uko na bo bagiye kujya bakurikiranwaho kuba abafatanyacyaha."

Muri 'YouTube channels' zihanangirijwe, harimo Gasaro TV, The Choice Live, 3D TV Rwanda imaze kwihanganirizwa inshuro nyinshi gutanga urubuga ku bantu bakora ibyaha nk'ibyo Jacky akurikiranweho, Slim Jesus TV, Iris TV, 5to5 TV Rwanda, BigTown TV Saneza TV Show, ndetse na Jacky wi Rwanda. 

Uyu muvugizi wa RIB yasabye iyi miyoboro yose ndetse n'iyindi gusiba 'mu maguru mashya' ibiganiro byose bagiranye na Jacky bigaragaramo amagambo ndetse n'ibikorwa bigize ibyaha akurikiranweho.

Akomoza ku muhango wo gushyingura impeta watangaje benshi bawukurikiranye ku miyoboro itandukanye ya YouTube, yagize ati: "Utekereza gute kujya 'gukamera' ngo mwagiye guhamba impeta mu bwiherero? Biriya bintu biraciriritse, bigaragaza urwego rw'imitekerereze y'abantu, bigaragaza imyitwarire y'abantu n'indero, bigaragaza uwo uri we pe. Imbuga nkoranyambaga zizajya zibagaragaza uko bari! Ngira ngo waranababonye abantu bari bari hamwe, ibisa birasabirana."

Ibi bitangajwe nyuma y'umunsi umwe Dr. Murangira akomoje kuri Jacky, aho yagaragaje ko ibyo umuntu avugira ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza uwo ari we nta gushidikanya. Bikerekana ikigero cy’indero ye, uwo ari we, ikinyabupfura afite ku Banyarwanda n’ibindi.

Ati: “Hanyuma mwebwe mwitwa ko mwasomye, biriya nibyo mwumva mwageza ku Banyarwanda? Abo ngaya ni abo. Ariko noneho nabo ndabihanangiriza, biriya ni ugukwirakwiza ariya mafuti. Ni mwe mumuha rugari, ariko turaza kubihagurukira. Ni ukuri. Niba biriya bintu by’umwanda aribyo mugiye kujya mushyira hanze, mwarangiza mugahereza ababareba nabyo turaza kubihagurukira."

Yakomeje agira ati “Uwo uri we wese mu gihe ufite ‘camera’ cyangwa se imbuga nkoranyambaga, hari inshingano ufite ku baturage, z’uko udakwiriye gukwirakwiza uriya mwanda. Abantu bakabiseka "ukumva yagiye kuri ‘space’."

Yakomeje avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga inama yabagira ari ukuzikoresha neza, bubaha abanyarwanda. Agaragaza ko amatiku adacuruza.

Ati: “Buriya gucuruza amatiku, ni nk’umuriro w’ibipapuro, uraka "nyuma y’amasegonda ukazima. Hari abo twabonye bavuye mu nzira. Buriya iyo utashye wiriwe muri biriya ubwira abana bawe ko uvuye mu biki? Uzi ko mu bantu uha uriya mwanda n’abana bawe barimo? Byanga bikunze!"

Jacky amaze igihe kinini avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa yatangiye ashyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri, mu mwaka ushize. Nyuma yagiye yumvikana mu biganiro avuga amagambo y’urukozasoni.

Uyu mukobwa ubu ari kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhimba ikinyoma cy’uko yambitswe impeta, ubu akaba yagarutse yandagaza umugabo witwa Stivo bivugwa ko yari yayimwambitse, amuvugaho amagambo akomeye yerekeye amabanga yo mu gitanda.


RIB yataye muri yombi Jacky nyuma yo kumwihanangiriza inshuro nyinshi ariko agakomeza kwinangira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...