RIB yataye muri yombi abatanze ibyangombwa byo kubaka batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe

Amakuru ku Rwanda - 02/05/2026 6:48 AM
Share:

Umwanditsi:

RIB yataye muri yombi abatanze ibyangombwa byo kubaka batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abatanze ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe.

RIB yavuze ko yafunze abantu bane ari bo; Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana; Kwisinga Jean Norbert ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo; Ishimwe Frank ushinzwe imitangire y'ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque,wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.

Yavuze ko aba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, aho bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe. 

Mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, iperereza rirakomeje kuri ibi byaha aho byaba bikorerwa hose mu gihugu. RIB yongeye kuburira abatanga ibyangombwa byo kubaka bitubahirije ibisabwa n'amategeko bagamije inyungu z'abantu bwite kubihagarika kuko bibangamiye imigendekere myiza y'imyubakire mu gihugu kandi bikaba bihanwa n’amategeko.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...