RIB yataye muri yombi abarimo Barafinda Sekikubo Fred

Amakuru ku Rwanda - 30/01/2026 5:19 AM
Share:

Umwanditsi:

RIB yataye muri yombi abarimo Barafinda Sekikubo Fred

Urwego rw’Igihugu rw’Ubunzecyaha, RIB, rwataye muri yombi abarimo Barafinda Sekikubo Fred aho bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.

RIB yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. 

Yavuze ko yataye muri yombi Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.

RIB yongeye kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n'amategeko kandi ko itazihanganira uwo ari we wese uzikoresha mu gukora ibyaha.

Barafinda Sekikubo Fred uri mu batawe muri yombi, yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri 2024. Byari nyuma y’uko no muri 2017 nabwo yari yagerageje gushaka kwiyamamaza ariko ntiyabyemererwa, kuko atari yujuje ibisabwa.


Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyamamariza kuba Perezida yatawe muri yombi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...