Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026 ni bwo Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa
FERWAFA, Shema Fabrice, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke
itazigamiye akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza
rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nyuma y’ibi hagiye amakuru hanze ko iki Cyaha ashobora
kuba yaragikoreye mu bifite aho bihuriye na FERWAFA ariko kuri uyu wa Kane
Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B Thierry yabishyizeho umucyo.
Yagize ati:”Shema Fabrice yafashwe ku itariki ya 11
Kanama akurikiranweho gutanga Sheke itazigamiye iperereza rirakomeje. Ni Sheke
ijyanye n’imirimo yakoraga mu buzima bwe busanzwe. Kugeza ahongaho ntakindi
twatangaza ndetse haveho n’ibindi bintu twumva byurujijo abantu bamwe bagenda
bavuga bitaribyo”.
Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa iki?
Ingingo ya 126 y’itegeko no 060/2021 ryo ku wa
14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa iteganya icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe
(Émission d’un chèque sans provision).
Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu
bikorwa byo gutanga sheki itazigamiwe abizi, kubikuza ku bw’uburiganya
amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye amafaranga
kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye,
cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo
kwakira amafaranga, gutanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi
ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari
munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu (5) ariko
zitarengeje inshuro icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.
Igika cya 3, Bitabangamiye ibihano biteganywa
n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ikigo gifite ubuzima gatozi
gihamijwe icyaha giteganyijwe n’iyi ngingo, gicibwa ihazabu ivugwa mu gika cya
2 cy’iyi ngingo.
Usibye ibi kandi hari n’ibihano bya Banki nkuru
y’igihugu kuwahamijwe iki cyaha. Birimo Kwamburwa uburenganzira bwo guhabwa
agatabo gashya ka sheki cyangwa gufunguza konti nshya muri banki n'ibigo
by'imari no gusubiza udutabo twa sheki twose yari asigaranye muri banki aho ibi
bihano bimara amezi atandatu ku ikosa
rya mbere, bikamara umwaka umwe (1) ku ikosa risubiwemo.
Uwahamwe n’iki cyaha kandi atanga ihazabu ingana na 20% y'umubare w'amafaranga yari yanditse kuri buri sheki itazigamiye.
