RIB yasobanuye uko abantu 11 bafashwe bibaga insinga z'amashanyarazi bakazigurisha muri Uganda

Amakuru ku Rwanda - 03/11/2026 8:04 PM
Share:

Umwanditsi:

RIB yasobanuye uko abantu 11 bafashwe bibaga insinga z'amashanyarazi bakazigurisha muri Uganda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, bazambutsa imipaka bakazijyana mu bihugu by’abaturanyi, mu bujura bivugwa ko bwateje igihombo kirenga miliyoni 20 Frw.


Aba bantu berekanywe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, aho RIB yatangaje ko bafatanwe insinga zifite uburemere bwa toni imwe n’igice.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko ubu bujura bwakorewe mu turere dutandukanye turimo Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Kamonyi na Bugesera.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi ndetse n’ubujura.

Kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu bantu 11 RIB yerekanye, harimo babiri bakekwaho kuba bakomoka muri Uganda.

Dr. Murangira yasobanuye ko iperereza ryagaragaje ko ubu bujura bwari bufite umwihariko wo kuba insinga zibwa mu Rwanda zambutswaga imipaka zikajyanwa mu bindi bihugu.

Abakekwaho kubigiramo uruhare bakomoka hanze y’u Rwanda, aho umwe bivugwa ko yari yarahinduye urugo rwe ububiko bw’izo nsinga, mu gihe undi yashinjwaga kuzijyana ku isoko ryo hanze y’igihugu.

Yavuze ko iperereza ryihutishijwe nyuma y’uko abaturage batangiye gutanga amakuru agaragaza ko insinga z’amashanyarazi zibwe.

Yagize ati: “Uko ari 11 bafashwe muri rwa rwego rw’ubugenzuzi nyuma yuko abantu bagiye bataka ko bibwe insinga z’amashanyarazi; ukaba utangiye kubaka umaze gushyiramo insinga wahumbya gatoya insinga bakaziba bakazishishura bakazikusanyiriza hamwe abandi bakazijyana mu bihugu by’abaturanyi.”

Umuvugizi wa RIB yagaragaje ko kwiba insinga z’amashanyarazi bidakwiye gufatwa nk’ubujura busanzwe, kuko bigira ingaruka ku bikorwa remezo by’igihugu ndetse n’imibereho y’abaturage.

Yasabye Abanyarwanda kwirinda gushukwa n’inyungu z’amafaranga ashobora kuboneka muri ubu bujura, ashimangira ko uwitabira ibikorwa nk’ibi aba agira uruhare mu gusenya ibikorwa remezo by’igihugu.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Abanyarwanda ntibakwiye gushukishwa n’ayo mafaranga bisenyera Igihugu cyabo. Abantu bumve uburemere bw’ibi bintu bazibukire.”

Ibihano biteganywa n’amategeko

Ibyaha aba bantu bakurikiranyweho biteganywa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 224 y’iri tegeko ivuga ku cyaha cyo kurema umutwe ugamije gukora ibyaha byibasira abantu cyangwa imitungo yabo.

Iyo umuntu ahamwe n’iki cyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi. Iyo ari isubiracyaha, igifungo gishobora kugera ku myaka 15 kugeza kuri 20.

Ku cyaha cy’ubujura, ingingo ya 166 iteganya igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, ihazabu ya miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Naho ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wangiza ku bushake ibikorwa remezo by’amashanyarazi bitari ibye, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...