RIB yasabye abagana za banki kugira amakenga birinda ubutekamutwe bwadutse

Amakuru ku Rwanda - 01/10/2025 2:44 PM
Share:

Umwanditsi:

RIB yasabye abagana za banki kugira amakenga birinda ubutekamutwe bwadutse

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abanyarwanda kugira amakenga igihe bagana za banki gushaka serivisi zitandukanye zirimo izo kubitsa cyangwa kuvunjisha amafaranga y’amahanga, kuko hari abatekamutwe bashuka bamwe mu baje gushaka izo serivise babizeza inyungu bikarangira babibye.

Hashingiwe ku birego bitandukanye no mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ubu butekamutwe, RIB yafashe agatsiko k’abamaze iminsi bakora ubu butekamutwe barimo Nkurunziza John wiyita Shumbusho Sumaile, Dushimiyimana Emmanuel wiyita Christian na Gatongore Issa.

Amayeri bakoresha bariganya uje muri banki

Aba batekamutwe bajya muri banki bakareba umuntu bavuga ko uba usa n'udasobanukiwe agiye kubitsa, kuvunjisha cyangwa amaze kubikuza amafaranga. Icyo gihe umwe aramwegera bisa nk'aho ashaka kumusobanuza cyangwa kumuganiriza ku buryo adacyeka ko ari umutekamutwe.

Buri wese muri aka gatsiko aba afite icyo ari bukore kugira ngo bumvishe uwo bashaka kwiba ko nta kibazo cyabo. 

Umwe muri bo hari igihe yiyita umuntu utamenyereye mu Rwanda, akitwara nk’ufite amadolari menshi ariko adasobanukiwe ibyo kuvunjisha neza. Undi yigira nk’ushaka serivisi muri banki, undi akavuga ko nawe aje kuvunjisha ndetse ko afite amadolari.

Bakomeza kumuganiriza bakamusaba ko niba bishoboka yabafasha kubavunjira kuri make nawe ukunguka.

Umwe uvuga ko afite amadorali, yegera wa muntu umaze kubikuza cyangwa ugiye kubitsa amafaranga y’amanyarwanda ariko akigira nk’aho ataziranye n’abo batekamutwe bandi hanyuma akamwumvisha ukuntu birimo inyungu aramutse yemeye bagafatanya kubavunjira.

Ahita amwereka igifurumba cy’ibibapuro baba barakase neza nk’amadolari hejuru bageretseho inoti nzima y’amadolari ijana. Uwo batekera umutwe iyo abibonye, ahita yumva ko cya gifurumba cyose ari amadolari koko. Mu byo bamwizeza igihe abaye nk'ugize impungenge bamusaba kujya kuvunjisha amwe mu madolari bafite kugira ngo wizere ko ayo bafite yujuje ubuziranenge.

Iyo yemeye kubikora bamubwira ko gufata moto bakajyana ku biro by’ivunjisha (Forex Bureau) aho bavunja byemewe kandi kuri make. Hanyuma bagahamagara moto za bamwe mu bamotari bakorana muri ubwo bujura bakamusaba ko abaha ayo afite kugira ngo bamwizere nabo bakamuha amadolari bafite cyangwa amanyarwanda.

Kubera ko baba bumvikanye ayo abaha kandi bamenye ayo afite yaraje kubitsa cyangwa kuvunjisha, iyo bageze mu nzira baramucika aho bavuganye mugiye yahagera akababura. Ikindi ni uko bamubwira imyirondoro itandukanye n’iyo bafite mu irangamimerere bagamije guhisha amakuru yabo.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abaregwa atari ubwa mbere bakurikiranwe ku byaha nk’ibi. Yagize ati: “Mu mwaka wa 2018 Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel bafunzwe bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bakatirwa imyaka itanu, bafungurwa mu mwaka wa 2023, ubu akaba ari isubiracyaha bakoze.”

Mu 2024 Nkurunziza John we yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse wose mu gihe cy’imyaka itatu azira kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.”

Umuvugizi wa RIB yasabye n'abandi bose baba barariganyijwe muri ubu buryo gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo cyangwa ibegereye kugira ngo gikurikiranwe.

Yakomeje asaba abantu bagana banki bashaka servisi zitandukanye kujya baba maso bakagira amakenga, bakirinda abantu baza bigize abagizi ba neza bashaka gufasha umuntu cyangwa babizeza inyungu. Yanashimiye abakomeje gutanga amakuru kuri ubu buriganya kugira ngo ababukora bahanwe.

Dr. Murangira B. Thierry kandi yabwiye InyaRwanda ati: “Turatekereza ko hari abandi bantu bashobora kuza gutanga ibirego, kuko aba bantu barakekwaho kuba baratekeye imitwe abantu benshi bakababeshya imyirondoro yabo.”


Dr. Murangira B. Thierry yasabye abagana banki bashaka servisi zitandukanye kujya baba maso bakagira amakenga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...