Ibi
byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Mbere
tariki 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyateguwe na
Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ku bufatanye n’Urwego
rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.
Iki
kiganiro cyari kigamije gukangurira abanyamakuru n’abakoresha imbuga
nkoranyambaga kugira uruhare mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, nyuma
y’urugendo-shuri rwabereye muri Isange One Stop Center, aho basobanuriwe
serivisi zihabwa abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n’uburyo bafashwa.
Mu
mibare yatangajwe na RIB, abana b’abakobwa ni bo bibasiwe cyane n’iki cyaha
kuko bangana na 95.6% by’abahohotewe, mu gihe abahungu bangana na 4.4%.
Dr.
Murangira yavuze ko hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2024, RIB yakiriye dosiye
2,103 z’abana basambanyijwe, mu gihe hagati ya Mutarama na Kamena 2025 yakiriye
dosiye 2,035. Yagaragaje ko ibi byerekana igabanuka rya 3.5%, ringana na dosiye
68 ugereranyije ibyo bihe byombi.
Nubwo
habonetse iryo gabanuka, yavuze ko imibare igikomeje gutera impungenge kuko
iki cyaha gikomeje kwibasira cyane abana bafite imyaka iri hagati ya 14 na 17,
hagakurikiraho abafite hagati ya 0 na 9 ndetse n’icyiciro cy’imyaka 10 kugeza
kuri 13.
Yagaragaje
kandi ko Intara y’Iburasirazuba ari yo iza imbere mu kugaragaramo iki cyaha ku
kigero cya 34%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 21.6%, Umujyi wa Kigali
ufite 17.9%, Intara y’Iburengerazuba ifite 17.7%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru
iza inyuma aho ifite 8.8%.
Mu
turere, Gasabo ni yo iza ku isonga ku kigero cya 8.8%, igakurikirwa na
Nyagatare ifite 7.7%, Bugesera ifite 5.6%, Rwamagana ifite 5%, ndetse na
Kicukiro ifite 4.9%.
RIB
yavuze kandi ko abagabo ari bo benshi bakekwaho gukora iki cyaha ku bana
b’abakobwa, kuko bangana na 97.1%, mu gihe abagore bakekwaho gusambanya abana
bangana na 2.9%.
Dr.
Murangira avuga ko 96.5% ni abana b'abakobwa bahohotewe, naho igitsina gabo
cyahohotewe bangana na 3.5%.
Abagore
bacyetsweho gusambana abana bangana na 2.5%. Ni mu gihe abagabo bacyetsweho gusambana
abana bangana na 97.5%.
Dr.
Murangira yibukije ko gusambanya abana ari icyaha gikomeye kandi kidashobora
kwihanganirwa, ashimangira ko ari icyaha kidasaza ku buryo uwagikoze ashobora
kuzabihanirwa igihe icyo ari cyo cyose ibimenyetso bibonetse.
Ati:
“Ni icyaha kidasaza. Uzagikora, yihisha he, Igihe ibimenyetso byose
bizabonekera azafatwa. Ababikora bakwiriye kumva uburemere bwacyo.”
Yanagaragaje
ko iki cyaha kidakomeretsa umwana ku mubiri gusa, ahubwo kimunga imitekerereze
ye, kikamwangiriza ubuzima ndetse n’ejo hazaza he.
Muri
ubu bukangurambaga, abanyamakuru basabwe gukoresha imbaraga z’itangazamakuru
bafite mu gukumira no kwamagana iki cyaha, hagamijwe kurinda abana no gukomeza
kubaka umuryango nyarwanda utekanye.
Ubu bukangurambaga ku kurwanya gusambanya abana bizakomereza mu turere dutandukanye tw’Igihugu ku bufatanye bwa RIB, AHF Rwanda na Rwachi.

