RIB yahaye impanuro abapolisi n'abagenzacyaha bahuguwe ku kugenza ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Amakuru ku Rwanda - 20/06/2026 11:52 AM
Share:

Umwanditsi:

RIB yahaye impanuro abapolisi n'abagenzacyaha bahuguwe ku kugenza ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abapolisi n'abagenzacyaha bo mu bihugu bigize Umuryango w'Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y'Iburasirazuba (EASF) bahuguwe ku kugenza ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV), kuzakoresha neza ubumenyi bungutse no kubusangiza abandi kugira ngo hakomeze gukumirwa ubu bwoko bw'ibyaha.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi 10 yaberaga ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y'u Rwanda giherereye Kacyiru.

Aya mahugurwa yari agamije gutegura abazigisha abandi (Training of Trainers), yitabiriwe n'abapolisi n'abagenzacyaha 20 baturutse mu bihugu icyenda bigize EASF, birimo u Rwanda, u Burundi, Ethiopia, Kenya, Djibouti, Somalia, Sudani, Uganda n'Ibirwa bya Comores.

Intego yayo yari ukongerera ubushobozi inzego z'umutekano mu karere kugira ngo zirusheho gukora iperereza kinyamwuga ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubikumira.

Mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu, yavuze ko ubumenyi abitabiriye bungutse bugomba kubafasha kuzamura ireme ry'iperereza mu bihugu byabo.

Yagize ati: "Mu izina ry'Umuyobozi Mukuru wa RIB, ndabasaba kuzakoresha neza ubumenyi mwakuye muri aya mahugurwa mumazemo iminsi icumi. Nimugaruka mu bihugu byanyu, muzahugure neza abandi bagenzacyaha, mushingiye ku masomo mwigiye hano mu Rwanda."

Yakomeje ashimira abitabiriye amahugurwa ku murava, ubwitange n'ubushake bagaragaje mu gihe cyose bamaze biga, abasaba kuzaba abarimu beza bazafasha abandi kubaka ubushobozi bwo guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yavuze ko amahugurwa nk'aya ari imwe mu nkingi zifasha inzego z'umutekano guhangana n'ibyaha bihindagurika uko ibihe bisimburana, anasaba abayitabiriye kuzaba intumwa zo kurwanya ihohotera iryo ari ryo ryose aho bazakorera.

Uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa EASF, Col. Melance Ntakiyiruta, yashimye ubufatanye bwaranze aya mahugurwa, avuga ko ari ingenzi mu kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano mu karere.

Yagaragaje ko mu gihe abaturage bahura n’ihohotera rishingiye ku gitsina, Polisi iba ari yo rwego rwa mbere rwitabazwa, bityo ikaba igomba guhora ifite ubumenyi n'ubushobozi bwo kubikemura.

Yagize ati: "Turashimira ubufatanye n'ubunyamwuga mwagaragaje muri aya mahugurwa. Ubumenyi mwakuye hano mubusangize abandi, mukomeze kuzirikana ko mufite inshingano zo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no guteza imbere amahoro arambye mu bihugu byanyu."

Col. Ntakiyiruta yanashimiye Leta y'u Rwanda, Polisi y'u Rwanda ndetse n'abapolisi bo mu gihugu cya Denmark bagize uruhare mu gutanga aya mahugurwa.

Yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwo gukomeza kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano zo mu karere, hagamijwe guhangana n'ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurushaho kurinda abasivili.

Mu minsi 10 bamaze bahugurwa, abitabiriye bahawe amasomo atandukanye arimo uburyo bwo gukora iperereza ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukusanya no kubungabunga ibimenyetso, kubahiriza amahame y'uburenganzira bw'abahohotewe, guteza imbere ubunyamwuga ndetse n'uburyo bwo gutanga amahugurwa ku bandi bazakurikira.

Aya mahugurwa ni kimwe mu bikorwa EASF ikomeje gushyira imbere hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z'umutekano zo mu bihugu biyigize, mu rwego rwo kurushaho gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina no guteza imbere umutekano n'amahoro arambye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

RIB yasabye abapolisi n'abagenzacyaha bahuguwe ku kugenza ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuzimakaza ubunyamwuga no gusangiza abandi ubumenyi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...