RIB yafunze uwasambanyaga abakobwa abashukisha kubabonera akazi

Amakuru ku Rwanda - 27/04/2026 4:22 PM
Share:

Umwanditsi:

RIB yafunze uwasambanyaga abakobwa abashukisha kubabonera akazi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Habarurema Jean D’amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi.

Iperereza ryagaragaje ko ukurikiranweho, yabaga ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa 'shaka umukunzi' hakaba haranacishwaga amatangazo y'akazi n'abagakeneye.

Igihe yabonaga umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, Habarurema yacaga mu gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye i Shyorongi.

Iyo bemeranywaga, yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka akabajyana mu gashyamba kari hafi y'aho atuye akabasambanya akanabambura ibyo bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica.

Uyu yafashwe amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye harimo n'utaruzuza imyaka y’ubukure, hakaba hari ababashije kumucika atarabasambanya aho umwe yanatewe icyuma agerageje kumurwanya.

Aba bakobwa yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato babaga bavuye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi na Bugesera.

Habarurema akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya umwana.

RIB yashimye abatanze amakuru kugira ngo uyu afatwe, inaburira n'undi wese waba afite imigambi yo gukora ibyaha nk'ibi kuyihagarika kuko bitihanganirwa.

Irakomeza kuburira abantu ibasaba gukomeza kugira amakenga, bakirinda kwizera ababashukisha cyangwa ababizeza ibintu bitandukanye birimo akazi.

 

Habarurema Jean D’amour yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...