RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b'abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.
Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB yibukije abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw'ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihanangirije kandi uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n'ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.
