RIB yafunze umwarimu muri Kaminuza ushinjwa gusambanya abana b'abakobwa abashukisha amafaranga

Amakuru ku Rwanda - 20/01/2026 6:27 AM
Share:

Umwanditsi:

RIB yafunze umwarimu muri Kaminuza ushinjwa gusambanya abana b'abakobwa abashukisha amafaranga

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umwarimu muri Kaminuza, Dr Manirakiza Benjamin, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b'abakobwa abashukisha amafaranga.

RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b'abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

RIB yibukije abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw'ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihanangirije kandi uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n'ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...