Aba bafashwe ni Tuyisenge Mudatenguha, Sekamana Jean Felix na Shirumuteto Jean Pierre. Bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 17 Ukwakira 2025 bafite amahembe y’inzovu atatu yakaswemo ibice umunani, bafatwa mbere yo kuyashyikiriza uwagombaga kujya kuyagurisha mu bihugu bya Aziya ugishakishwa.
Aba bari bakoresheje imodoka y’Akarere ka Burera, kuko Sekamana yari umushoferi wayo. Mu ibazwa ryabo, Tuyisenge we avuga ko yakoraga nk’umukomisiyoneri muri ubu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.
Akomeza avuga ko hari umuturage wo muri Kongo wari wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, nyuma nawe amuhuza na Shirumuteto Jean Pierre ayo mahembe arayohereza yambukijwe mu buryo bwa magendu.
Shirumuteto we avuga ko yinjiye muri ubu bucuruzi ashaka imibereho, adasanzwe acuruza amahembe y’inzovu. Bose ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ibyaha nk'ibi byo gucuruza amahembe y'inzovu biboneka gake kuko usanga akenshi n'ababyishoramo baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’inzira yo kujya kuyagurisha mu bihugu byo hanze.
Yagize ati: "Kubera ingamba zo kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk'inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ingamba zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu kwirinda kubyishoramo.”
Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 58 yo mu itegeko rigenga ibidukikije ivuga ko uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa uwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye aba akoze icyaha. Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 frw).
