Mu
gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byinjiye mu mibereho ya buri munsi,
bamwe mu bantu bazwi cyane cyane mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga,
basigaye babanza kwifata amashusho mbere yo kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB), bagasiga batanze ubutumwa, bisobanuye cyangwa basaba imbabazi.
Ni ibintu biri
kugenda bifata indi ntera.
Mu minsi ishize, umuraperi SKY2 yagaragaye mu kiganiro ku muyoboro wa Youtube, asobanura uburyo yari yahamagajwe na RIB. Muri icyo kiganiro, yanasabye imbabazi umugore we wari wamushinje ihohoterwa ririmo no kumuruma ugutwi.
Avuga ati "Ndasaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange. Ndasaba imbabazi umugore wanjye ku bw'amakosa
namukoreye. Ariko nanjye ntabwo yanturutse ni imbaraga z'ubusinzi. Ndumva ntakindi nabirenzaho,
umugore wanjye tumaranye imyaka 10. Ibintu byabaye ririya joro navuga ko ari shitani (wabiteye)."
Si we gusa.
Umuhanzi
Yampano na we hagiye hanze amashusho y’iminota irenga icumi, agaruka ku mubano
we n’umukunzi we Vava. Yavuze byinshi birimo uburyo babanye nabi, inda zavuyemo
ndetse n’amakimbirane yageze no mu miryango.
Yanavuze ko yari amaze iminsi i Bukavu, ariko ko yafashe icyemezo cyo gutaha akitaba RIB.
Yampano
hari aho agira ati "(Vava) ntabwo yambereye umugore mwiza. Akigera mu
buzima bwanjye bwahise buba nk'akayunguruzo katobaguritse. Ubwambure bwanjye,
amabanga, uburyo nkoramo ibintu nkagenda nkasanga inshuti zanjye zimfite amakuru
ntafite [...]Mu mwaka umwe tumaranye yakuyemo inda eshatu, namwe mumve icyo
kintu, ibyo bintu mbirengaho ndakomeza ndamukunda [...]"
Mu
bindi byavugishije benshi, harimo n’uwitwa Pazzo uzwi ku mbuga nkoranyambaga.
Mbere yo kwitaba RIB, yifashe amashusho abwira abakurikira be ko yahamagajwe,
ndetse ko yiteguye kwitaba.
Byabaye
nyuma y’uko ashinjijwe gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano n’umugore
we. Nyuma yarafashwe arafungwa, ariko aza kugirwa umwere n’urukiko.
Ibi
byose bigaragaza uburyo ibintu byahindutse.
Kera byagirwaga
ibanga, ubu bihinduka ‘content’
Mu
myaka yashize, umuntu wahamagarwaga n’inzego z’umutekano yabigumishaga hagati
ye n’abo hafi. Hari ubwoba bwo kwangirika izina cyangwa gusebwa n’abaturage.
Ariko
ubu, bamwe bahisemo kubihindura uburyo bwo kwisobanura mbere y’uko inkuru
ibageraho.
Hari abasigaye bumva ko mbere y’uko amakuru abasohokaho avugwa n’abandi, ari byiza ko bayabwira abantu babo mbere. Ni uburyo bwo kugerageza kugenzura inkuru iri buvugwe kuri bo.
Umuvugizi
w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yigeze
kuvuga ko imbuga nkoranyambaga ari inkota y'amugi abiri, bityo buri wese akwiye
kuyikoresha mu buryo budasenya abandi. Kandi nta muntu ukwiye gutanga
ibitekerezo yitwikiriye imbuga nkoranyambaga.
Ati "Menya ko imbuga nkoranyambaga ari inkota y'amugi abiri. Iyo uyikoresheje nabi ishobora ku gukeba. Ni ukuvuga ngo bwa bwisanzure nabi, za mbuga nkoranyambaga nabi ugwa mu mutego wo guhanwa n'amategeko, wayikoresha neza nabwo ikisanzura."
Imbuga
nkoranyambaga zahinduye buri muntu “itangazamakuru rye”.
Telephone
iri mu ntoki, camera ifite ubushobozi bwo gufata amashusho meza, internet
ihendutse ugereranyije n’ibihe byashize n’imbuga nka Youtube, Instagram, TikTok
cyangwa X, byose byatumye umuntu ashobora kuvuga ibyo ashaka mu masegonda make,
bikagera ku bihumbi by’abantu.
Ni
yo mpamvu umuntu mbere yo kwitaba RIB ashobora kubanza gukora video y’iminota
10 cyangwa 20, asobanura uruhande rwe, asaba imbabazi cyangwa ashinja abandi.
Kwisobanura mbere
cyangwa gushaka impuhwe?
Hari
abasesenguzi bavuga ko bamwe mu byamamare baba bashaka kugenzura amarangamutima
y’ababakurikirana mbere y’uko inzego zitanga amakuru yemewe.
Iyo
umuntu yifashe amashusho arira, asaba imbabazi cyangwa avuga ko arengana, hari
igihe abafana be bahita bamushyigikira nubwo ukuri kw’ibyabaye kuba
kutaramenyekana.
Ni uburyo bushya
bwo “kuburanira ku mbuga nkoranyambaga”.
Muri
iki gihe, urubanza rushobora gutangira mbere y’uko dosiye igera mu
bushinjacyaha. Abantu bagahita bifatira imyanzuro hashingiwe ku mashusho
cyangwa ubutumwa babonye.
Ni
ibintu bituma rimwe na rimwe amarangamutima ashyirwa imbere kurusha amategeko
cyangwa ukuri kwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Imbuga
nkoranyambaga zakuyeho imipaka y’ibanga
Ikindi
kiri kugaragara cyane, ni uko hari ibintu abantu batinyaga gushyira hanze,
ariko ubu bisigaye bivugwa nta kuzuyaza.
Amakimbirane
yo mu ngo, amashusho y’urukozasoni, ibibazo by’urukundo, ibirego by’ihohoterwa
cyangwa amakuru yihariye, byose bisigaye bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga mu
buryo bworoshye.
Hari
igihe umuntu ashyira hanze amakuru mu rwego rwo kwisobanura, ariko bikarangira
arushijeho kwangiza ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi.
Abahanga
mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga umuntu afite
umujinya, igitutu cyangwa ubwoba bishobora gutuma afata imyanzuro yihuse yicuza
nyuma.
Banagaragaza
ko hari abantu baba bafite inyota yo kwemerwa no gushyigikirwa n’ababakurikira,
ku buryo bumva guceceka bibagabanyiriza agaciro.
Isi nshya
y’ubuzima bwo kuri internet
Uyu
munsi, ibintu byinshi bibaho ubanza kubibona kuri telephone mbere y’uko ubibona
ahandi.
Kuvuga
ubuzima bwite byabaye ibintu bisanzwe. Kwerekana amarira, ibibazo, amakimbirane
cyangwa ibihe bikomeye, bamwe babifata nk’uburyo bwo kwegera abafana babo.
Ariko
uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, ni nako ikibazo cyo kumenya aho
ubuzima bwite burangirira n’aho ubwa rusange butangirira gikomeza kuba
ingorabahizi.
Kuko
ubu, mbere y’uko umuntu yitaba RIB, ashobora kubanza kwitaba abakurikira be.
Imbuga nkoranyambaga zimaze kugira imbaraga zikomeye! SKY2, Pazzo na Yampano babanje gusohora amashusho bisobanura mbere y’uko RIB itangaza ko yataye muri yombi bamwe muri bo
Yampano yakoze ikiganiro cy'iminota 7 n'amasegonda 10', asobanura amakimbirane yagiranye n'umukunzi we mu gihe cy'umwaka urenga bari bamaranye
Umuraperi SKY2 yabanje gukora ikiganiro kuri shene ya Emmy Nyawe atangaza ko yahamagamwe na RIB. Yaboneyeho gusaba imbabazi umugore, asaba imbabazi Abanyarwanda, avuga ko ibyabaye byose ari "imbaraga z'ubusinzi/inzoga"
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIGARUKA KU ITABWA MURI YOMBI RYA YAMPANO
