Amateraniro azizihirizwamo Pentecote azaba ku wa 07 Kamena 2025, akaba azayoborwa na Pastor Jeremiah, Umushumba mukuru w’iri torero rikorera muri Australia. Zoom izaba ifunguye ku bantu bose bifuza kwifatanya n’iri torero mu gusoza icyumweru cy’icyumweru cy’ijambo ry’Imana ryo kwizihiza izuka n’imanuka ry’Umwuka Wera.
Umunsi wa Pentecote ni umwe mu minsi ikomeye mu mateka ya Gikirisitu. Ugaragaza igihe Umwuka Wera yamanukiye ku ntumwa zari zateraniye i Yerusalemu nyuma yo kwakira isezerano rya Yesu. Ni bwo intumwa zatangiye kuvuga indimi zitandukanye, maze Petero abwira abantu bari bateraniye aho ko Yesu ari we Messiya, ibyo bikavamo kwakira agakiza kwa benshi no gutangizwa kw’Itorero rya Kirisitu ku mugaragaro.
Iri torero ryahisemo kwizihiza uyu munsi mukuru binyuze mu ivugabutumwa ry’ikoranabuhanga, rifashisha uburyo bwa Zoom Meeting, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi hirya no hino ku isi. Amateraniro azatangira saa 5:00 za mu gitondo ku isaha y’u Rwanda, saa 9:00 za mu gitondo muri Amerika, na saa 7:00 z’umugoroba muri Australia. Meeting ID ni 3762795239. Password: UPHSC2023
Rev. Usabwimana Samuel: Umwigisha wihariye mu murimo w’Imana
Pastor Usabwimana Samuel ni umwe mu bavugabutumwa bazwiho kwigisha ijambo ry’Imana mu kuri no guharanira ubwere bw’Itorero. Azwiho ubuhamya bukomeye n’umurava mu murimo, bikaba byaragize uruhare runini mu gukomeza imitima ya benshi mu bakurikira inyigisho ze. Abazitabira aya materaniro biteze guhura n’ibihe by’umwuka bikomeye, aho bazasubizwa, bakomezwa ndetse bakanashimangirwa mu kwizera kwabo.
Iri torero ryashyize imbaraga mu ivugabutumwa rishingiye ku ikoranabuhanga, rifashishije uburyo bwa E-Church (Church Online). Ibi byatumye ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi, cyane cyane ababa hirya no hino ku isi, bikaba bihuye n’icyerekezo Yesu yahaye Itorero ubwo yagiraga ati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa...” (Matayo 28:19-20)
Rev. Usabwimana Samuel ategerejwe muri Australia mu giterane cya Pentecote