Rev. Dr. Rutayisire Antoine yabwirije muri ADEPR Nyarugenge abatumira muri Rwanda Shima Imana 2026

Iyobokamana - 10/08/2026 7:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Rev. Dr. Rutayisire Antoine yabwirije muri ADEPR Nyarugenge abatumira muri Rwanda Shima Imana 2026

Mu gihe u Rwanda rwitegura igiterane cya Rwanda Shima Imana 2026 kizaba ku wa 16 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro, Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye Abanyarwanda gukomeza umuco wo gushima Imana, bibuka aho yabakuye, ibyo yabakoreye, ibyo ikiri kubakorera, ndetse n’ibyo izabakorera. Ashimangira ko amateka y'u Rwanda ari ikimenyetso ndakuka ko Imana ibaho kandi ikora.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire, wahoze ayobora EAR Remera ariko akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, kuri ubu akaba ari Umuvugizi wa Rwanda Shima Imana 2026, kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2026 yabwirije mu materaniro yo ku Itorero ADEPR Nyarugenge, mu butumwa bwibanze ku kamaro ko gushima Imana no kutibagirwa ibyo yakoze mu buzima bw’umuntu n’igihugu muri rusange.

Pasiteri Rutayisire yari yoherejwe i Nyarugenge mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo gutegura Rwanda Shima Imana 2026, igikorwa gihuza amatorero ya Gikristo mu Rwanda mu rwego rwo gushimira Imana. Ni igiterane gikomeye kizabera muri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026.

Rutayisire yavuze ko kuba ADEPR Nyarugenge yaramuhaye umwanya wo kubwiriza ari amahirwe akomeye mu murimo w’Imana. Ati: “Iyo itorero riguhaye amahirwe yo kubwiriza umwanya nk’uyu ngo ubwirize Ijambo ry’Imana, baba bakongerera amahirwe yo kongera utundi tunyenyeri ku rutugu rwawe mu bwami bw’Imana.”

Yavuze ko muri iyi minsi ari mu kiruhuko cy’iza bukuru, bityo akaba atakiyobora paruwasi n’imwe, ariko akomeza gutanga ubutumwa ahantu hatandukanye. Mu buryo bwo gusetsa abamuteze amatwi, yagize ati: “Njya nsetsa abantu ngo meze nka motari udafite moto, aho abonye moto araroba, yabona ahandi akaroba. Ubwo rero uyu munsi narobeye hano.”

“Iyo ibibazo bibaye byinshi, ndicara ngashima Imana”

Mu butumwa bwe, Pasiteri Rutayisire yibanze ku gitekerezo cy’uko gushima Imana atari ibintu bikorwa gusa igihe umuntu afite ibyo yishimira, ahubwo ko bishobora no kuba isoko y’imbaraga mu bihe bikomeye.

Yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi, umuntu ashobora kubitumbira ku buryo yibagirwa kureba ibyiza yanyuzemo. Ati: “Kimwe mu bintu bijya binsubizamo imbaraga, iyo ibibazo byabaye byinshi, ndicara ngashima Imana.”

Yasobanuye ko iyo umuntu yicaye akibuka ibyo Imana yakoze, aho yamukuye n’ibibazo yamukuyemo, ashobora kongera kugira icyizere. Ati: “Iyo wicaye ugatumbira Imana, ukibuka ibyo Imana yakoze, ukibuka aho Imana yakunyujije, ukibuka ibyo Imana yakemuye, uravuga uti: ‘Wowe Mana wakoze biriya, n’ibi nabyo ndabizi neza uzabikora.’ Ugasubizwamo imbaraga.”

Ni muri urwo rwego yavuze ko hari abantu benshi iyo bahuye n’ibibazo batumbira ibyo bibazo gusa, bigatuma barushaho kuremerwa. Ati: “Abantu benshi iyo ibibazo bibaye byinshi, batumbira ibibazo, kandi iyo utumbiriye ibibazo, urarohama.”

Yifashishije Zaburi 107 mu gutegura abantu kuri Rwanda Shima Imana

Pasiteri Rutayisire yubakiye inyigisho ye cyane kuri Zaburi 107, agaragaza urugendo rw’ubwoko bw’Imana, aho banyuze mu bihe bikomeye ariko Imana ikabakura muri ibyo bibazo.

Yavuze ko mu nyigisho ye yashakaga gusubiza ibibazo bitatu: abantu bashima Imana ni bande, ni izihe mbuzi zihabwa abibagirwa kuyishima, kandi umuntu ashima Imana ate?

Mu gice cya mbere cya Zaburi 107, yagarutse ku bantu bari barazimiye, bari mu bibazo n’inzara, ariko bakaza gutakira Imana ikabafasha, abo nta bandi ni Abayisilaheli.

Yahuje ibi n’amateka y’Abanyarwanda bamwe banyuze mu buhunzi, bagatakaza igihugu cyabo ariko nyuma bakongera gutaha. Ati: “Bukeye Imana ikaguterura ikaza ikagushinga iwanyu, ukajya ugenda wemye uvuga ngo ndi Umunyarwanda, ndi iwacu.”

Kuri we, kuba hari Abanyarwanda bagarutse mu gihugu nyuma y’imyaka bamaze mu buhungiro na byo ni impamvu yo gushima Imana.

“Iki gihugu twaciye mu miraba”

Mu gukomeza gusobanura Zaburi 107, Rutayisire yagarutse ku gice kivuga ku bantu banyuze mu mihengeri y’inyanja, ahagereranya n’amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Ati: “Iki gihugu twaciye mu miraba, twaciye mu miraba y’intambara, twaciye mu miraba ya Jenoside, abandi baciye mu miraba y’ubuhunzi baragenda bagera kure, Imana irabatarura ibagarura hano.”

Yavuze ko n’uyu munsi umuntu ashobora kuba anyura mu “miraba” itandukanye, yaba uburwayi, ibibazo byo mu kazi, ibibazo by’umuryango cyangwa izindi ngorane. Ati: “Imana idusanga mu miraba, imiraba y’uburyo bwose.”

Yagaragaje ko nk’uko umuntu ashobora gukurwa mu kibazo gikomeye, n’igihugu na cyo gishobora kuva mu bihe bikomeye kikongera kubaka ubuzima bushya.

U Rwanda, n’uko rwavuye mu mateka akomeye

Mu butumwa bwe, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yibukije ko hari igihe u Rwanda rwari rufite ibikomere bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko mu 1994 na 1995 igihugu cyari cyuzuye ibimodoka byangiritse, amazu yasenyutse, imihanda yangiritse, abantu bafite ibikomere, agahinda n’intimba, ndetse n’icyizere gike cy’ejo hazaza.

Ariko yavuze ko iyo umuntu arebye u Rwanda rw’uyu munsi, abona impinduka zikomeye. Ati: “Uyu munsi iyo ugenda mu Rwanda, ubona ubwiza bw’Imana, imihanda ifite isuku, iterambere, mbese ugatangara. Abantu bishimye, imitima itekanye, ndetse n’icyizere mu gihugu hose.”

Yavuze ko ibyo byose bikwiye kuba impamvu yo gushima Imana, ariko ko Abanyarwanda badakwiye gutekereza ko urugendo rwarangiye. Ati: “Hari aho Imana yadukuye, hari aho Imana itugejeje, ariko hari n’aho Imana itujyana, kandi ntituragerayo.”

“Uko Imana yongera imigisha, mujye mwongera amashimwe”

Rutayisire kandi yatanze imbuzi ku muntu cyangwa igihugu bashobora kugera ku iterambere maze bikibagirwa aho byavuye.

Yavuze ko umuntu adakwiye kwibwira ko ibyo agezeho byose yabigezeho ku bw’imbaraga ze gusa, kuko ibyo bishobora gutuma yibagirwa Imana. Ati: “Uzirinde, ahubwo uko Imana ikongereye imigisha, nawe uzabe ariko wongera amashimwe.”

Yashimangiye ko amashimwe atagomba kuba ikintu gikorwa rimwe gusa, ahubwo ko akwiye kuba umuco. Ni ubutumwa bujyanye n’intego ya Rwanda Shima Imana, aho Abanyarwanda bahurira hamwe bagashimira Imana ku byo yabakoreye, ku gihugu, ku mutekano, ku buzima ndetse n’ibindi byiza bagezeho.

“Rwanda Shima Imana” ni umwanya wo kwibuka ibyo Imana yakoze

Rev. Dr. Rutayisire yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije ari ukubona amatorero afata igihe cyo gutekereza ku gushima Imana, atari ukubikora kubera ko hari gahunda yashyizweho gusa, ahubwo bikaba umuco w’abizera.

Yagize ati: “Ikinezeza ni ukubona itorero rifata icyumweru cyose, bakicara kugira ngo bashime Imana. Atari ukuvuga ngo ni gahunda yashyizweho na Rwanda Shima Imana. Abantu bakicara bagashima Imana babyitekerereje, bakabyitondekera, rwose.”

Kuri we, uwo muco wo gushima ukwiye kurenga umunsi umwe cyangwa igikorwa kimwe, ugahinduka umuco uhoraho mu buzima bw’Abanyarwanda.

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yibukije Abanyarwanda ko igihugu cy’u Rwanda gifite amateka y’ukwizera Imana kuva na mbere y’uko ubukristo bugera mu Rwanda.

Yavuze ko abakurambere b’Abanyarwanda bari bazi Imana nka Rurema, Rugira, n’amdi mazina menshi, bakayibonamo inkomoko y’ibyiza byose birimo abana, imvura, ubutunzi n’amahoro, ari na yo mpamvu biyitaga “Benimana” na “Benimigisha.”

Rwanda Shima Imana 2026 izabera kuri Stade Amahoro

Rwanda Shima Imana 2026 izaba ku wa 16 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro, aho Abanyarwanda bazahurira hamwe mu rwego rwo gushimira Imana.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire, nk’umwe mu bagize komite iyitegura, ari mu bantu bakomeje kugera mu matorero atandukanye mu Rwanda batanga ubutumwa bwo gukangurira Abakristo n’abandi Banyarwanda kwitabira iki gikorwa.

Muri ubu bukangurambaga, ubutumwa bwe bwibanze ku kintu kimwe gikomeye: kutibagirwa ibyo Imana yakoze. Asaba Abanyarwanda kubura amaso bakareka gutumbira ibibazo gusa, ahubwo bakibuka aho bavuye, bakabona ibyo bagezeho kandi bagakomeza kwizera ibiri imbere.

Ni na wo murongo Rwanda Shima Imana 2026 iba ishingiyeho: guhuriza hamwe Abanyarwanda mu gushimira Imana ku byiza yabakoreye, ku byo iri gukomeza gukora no kuyiringira ku byo izakora mu gihe kizaza.

"Hari aho Imana yadukuye, hari aho Imana itugejeje, ariko hari n’aho Imana itujyana, kandi ntituragerayo.” Rev. Dr. Antoine Rutayisire

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yibukije Abanyarwanda ko igihugu cy’u Rwanda gifite amateka y’ukwizera Imana kuva na mbere y’uko ubukristo bugera mu Rwanda

Rev. Dr. Rutayisire Antoine yateraniye muri ADEPR Nyarugenge abatumira muri Rwanda Shima Imana 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...