Iki gitabo cyasohowe na Vital Readings Publishers, ikigo kizwi mu gutunganya no kumurika inyandiko zigamije guhindura imyumvire y’abantu no kubafasha gukura mu bumenyi no mu bushobozi bafite.
Ni igitabo cyiswe "Economics at the Cross: Divine Economics of Small Things", cyamuritswe mu muhango wabereye muri Park Inn by Radisson Kigali, ku wa 21 Gashyantare 2026.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi b’amadini, abahanga mu by’ubukungu, ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’imibereho y’abantu.
Muri iki gitabo, Rev. Dr. Murangira ashyira ku murongo ubumenyi bw’ubukungu bwo ku isi n’ubukungu bw’Ubwami bw’Imana, agaragaza itandukaniro riri hagati ya sisiteme zombi, anasaba abasomyi kongera gutekereza ku buryo ukwizera kwabo kugena ubuzima bwa buri munsi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu.
Abinyujije mu isesengura ricukumbuye rya Bibiliya n’amasomo y’ubukungu bugezweho, asobanura ko hari imyumvire myinshi yigishwa n’isi ishingira ku gitekerezo cy’uko umutungo ari muke kandi ugomba guharirwa bacye, nyamara Ijambo ry’Imana rigaragaza ko Imana yaremye isi ifite ibihagije kandi ikabiha abantu kugira ngo babicunge neza.
Agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo icungamutungo, uko abantu bakwiye gufata umurimo, impamvu kuruhuka no kubaha isabato ari ingenzi, uko Imana ibona ubushabitsi no guhanga udushya, ndetse n’agaciro k’ibikorwa bito bito bigira umumaro mu bugingo buhoraho.
Rev. Dr. Murangira, afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu Bukungu (Doctorate in Behavioral Economics) ndetse akanagira impamyabumenyi y’Ikirenga muri tewolojiya (Doctorate in Transformational Theology).
Anenga imyumvire imaze igihe yigishwa aho abantu batandukanya gukora umurimo no kuramya Imana. Asobanura ko Bibiliya itigisha ko umurimo ari umuvumo cyangwa igihano, ahubwo ko gukora akazi kawe neza, mu kuri no mu ndangagaciro nziza, nabyo ari uburyo bwo kuramya Imana.
Ku bwe, si ngombwa ko umuntu yumva ko akorera Imana ku Cyumweru gusa, mu gihe kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu aba akorera isi; ahubwo buri gikorwa gikorwa mu mucyo no mu rukundo rw’Imana kiba gifite ireme ry’ukuramya.
Uyu mushumba w'Itorero ry’Abangilikani muri paruwasi ya Kabuga (EAR Kabuga), Rev. Dr. Emmanuel Murangira amaze imyaka irenga 32 akora mu nzego zitandukanye z’ubukungu n’iyobokamana.
Ubumenyi bwe bumufasha guhuza siyansi n’ukwizera mu gutanga amasomo afatika afasha abantu kubaka ubukungu burambye, yaba ku giti cyabo, mu miryango, mu bigo by’ubucuruzi no mu mashyirahamwe atandukanye.
Agaragaza ko buri muntu, mu mwuga we uwo ari wo wose, ashobora guhuza ibyo akora n’indangagaciro z’Ubwami bw’Imana, bigatuma iterambere rigira ishingiro rirenze inyungu z’igihe gito nk'uko yabitangarije inyaRwanda.
Igitabo cye "Economics at the Cross" kiraboneka mu maduka acuruza ibitabo i Kigali, ku rubuga rwa Vital Readings Publishers, ndetse no kuri Amazon, kikaba gikomeje kwakirwa neza n’abifuza gusobanukirwa uko ukwizera n’ubukungu byahuzwa mu buzima bwa buri munsi.
Vital Readings yafashije Rev. Dr Murangira kumurika iki gitabo ni urubuga ruyobowe n’urubyiruko rubereyeho gufasha abantu kumenya impano n’ubushobozi bafite, ruhuza abanditsi, n’abandi bantu bose bifuza gutanga ubutumwa buciye mu nyandiko cyangwa mu majwi n’amashusho.
Vital Readings yagize uruhare mu bindi bitabo bitandukanye byasohotse mu mwaka wa 2025 birimo "My Forgiveness Story" cya Bruno Iradukunda, ndetse na "Staying the Course" cya Ev. Dr. Norman Paul Desire.



Rev. Dr. Emmanuel Murangira yamuritse igitabo yise "Economics at the Cross: Divine Economics of Small Things"
