Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council], cyabereye muri Kayonza i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa.
Abakozi b'Imana bagabuye ijambo ry'Imana muri iki giterane cyiswe "Igiterane cy'Ubutumwa bwiza no Kubohoka", ni ari Ev. Alejandro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bishop Dr Stephen Mutua wo muri Kenya, Ren Schuffman wo muri Amerika na Ev. Chance Walters wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igiterane cyaririmbyemo abaramyi n’abahanzi b’amazina akomeye barimo Theo Bosebabireba, Gaby Kamanzi, Kabarondo Praise Team n'amakorali atandukanye. Aba bahanzi barishimiwe bikomeye, bishimangira ko Abanyarwanda bakunda cyane umuziki nyarwanda. Rose Muhando wo muri Tanzania na we wagombaga kuririmba muri iki giterane, byarangiye atahakandagiye.
Rwanda Shima Imana yabereye mu gihugu hose yahawe umwanya wihariye i Kabarondo
Muri iki giterane habereyemo ibihe bidasanzwe byo gushima Imana muri gahunda ya Rwanda Shima Imana. Rev. Baho Isaie ati: "Kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru turi mu Cyumweru cya Rwanda Shima Imana, dushima ibyo Imana yakoze, aho yadukuye, imyaka 31 turi mu mahoro, turi mu munerero, nimukomere Yesu amashyi".
Yavuze ko abashyitsi babwirije muri iki giterane basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babona banasobanurirwa amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, batangaza ko bigoye kwemera ko ari u Rwanda bakurikije aho rugeze ubu rwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Rev Baho Isaie yashimiwe n'Akarere ka Kayonza ku bw'igiterane gikomeye yakoreye muri Kabarondo
Rev Baho Isaie yavuze ko mu bihugu byose aba bashyitsi bagezemo, baracyashima cyane u Rwanda ku mikorere myiza. Ati: "Ibyo ntabwo twabigeraho tudafite ubuyobozi bwiza, dushimire Imana ko yaduhaye ubuyobozi bwiza. Rero uyu munsi ni uwo gushima Imana, ni uwo guha Imana yacu icyubahiro."
Hahembwe amakipe yitwaye neza mu irushanwa ryahuje utugari rwose two muri Kayonza
Muri iki giterane mpuzamahanga, hanahembwe amakipe atatu yabaye aya mbere mu irushanwa ry'umupira w'amaguru wahuje utugari twose two muri Kayonza. Ikipe yabaye iya mbere muri iryo rushanwa ni iy'Akagari ka Cyabajwa ko mu Murenge wa Kabarondo muri Kayonza. Yahembwe sheki, umupira wo gukina ndetse n'igikombe.
Baho Global Mission yanatanze amabati azasakara ubwiherero 65, ndetse n'ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500 bw'agaciro kangana na Miliyoni ebyiri n'ibihumbi 20 Frw.
Ev Alejandro wo muri Amerika, yahembuye imitima ya benshi, abwira abitabiriye ko yaje kubabwira Yesu. Ati: "Naje kubabwira ibya Yesu. Yesu ni muzima aragukunda. Afite imbaraga zikiza".
Yavuze ko ubwo yari afite imyaka 8 y'amavuko, yarwaye indwara yari kumwica, abaganga bamubwira ko azabaho umwaka umwe gusa ariko Imana iramukiza, ubu amaze imyaka 38 ariho, ati: "Njyewe ndi igitangaza kigenda". Yanavuze ko Yesu yamukijije Cancer, ati "Uyu munsi nawe yagukiza. Uburyo yankijije, nawe yagukiza".
Iki giterane cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru
Ku munsi wa mbere w'iki giterane, Ev. Dr. Ren Schuffman, Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika, yabwiye imbaga y’abitabiriye ko amaze kuzenguruka ibihugu byinshi bya Afurika ariko ko nta gihugu na kimwe yigeze abona gimeze nk’u Rwanda.
Yashimye cyane isuku, umutekano ndetse n’imiyoborere myiza y’u Rwanda, avuga ko Imana yamubwiye ko iki ari cyo gihe cy’u Rwanda. Yagize ati: “Nabonye igikundiro cy’Imana kiri kuri iki gihugu. Ndabona u Rwanda rugeze igihe cyo kohereza abavugabutumwa benshi hanze yarwo. Imikorere n’ubuyobozi bigezweho nabonye hano byanejeje cyane.”
Rev Baho Isaie Uwihirwe yashimye Imana ku bw'umusaruro ushyitse iki giterane gisize muri Kayonza no mu Rwanda muri rusange. Yashimiye buri wese witanze ngo kigende neza. Yanashimiye umubyeyi we, Bishop Ignace Kanonko, wamutoje gukorera Imana kuva akiri umwana, akanafasha abandi bakozi b'Imana batandukanye gukura mu buryo bw'Umwuka.
Akarere ka Kayonza kashimiye cyane Baho Global Mission
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwacyeje iki giterane, buti: "Dufashe uyu mwanya dushimira abateguye iki giterane, turashimira RIC Kabarondo, turashimira Baho Global Mission nk'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Kayonza, turashimira n'abashyitsi twabonye bavuye mu bihugu bitandukanye, tubahaye ikaze mu izina ry'Akarere ka Kayonza, tubashimiye ko mwahisemo kuza mu Karere ka Kayonza."
Bashimiye ibikorwa byakozwe n'abateguye iki giterane birimo kurwanya ibiyobyabwenge, gupima indwara zitandura no gutanga mituweli. Bati: "Ibikorwa mwakoze ni byiza. Kwigisha abaturage bo muri Kayonza kwirinda ibitagira umumaro nk'ibiyobyabwenge n'ibindi, kuko tugomba kugira umutima muzima ariko tukagira n'umubiri muzima. Kwirinda ibiyobyabwenge ni kimwe mu bituma ubaho neza, ukaba ufite umubiri muzima."
Abitabiriye iki giterane cy'iminsi itatu bahimbaje Imana ndetse baranayiramya mu ndirimbo za Theo Bosebabireba wataramanye nabo mu minsi ibiri ibanza. Gaby Kamanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Hari impamvu" ya Israel Mbonyi, "You Are Holy" ya Hillsong Worship, "Hariho Impamvu" ya Alarm Ministries, "Muririmbire Uwiteka" ya Aime Uwimana.
Hakomojwe ku kuba Rose Muhando ataritabiriye iki giterane, Rev Baho arisegura!
Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission yateguye iki giterane cy'amateka, Rev. Baho Isaie, yavuze ku kuba Rose Muhando ataritabiriye iki giterane kandi yari yaratumiwe ndetse nawe ubwe akaba yarabyemeje ko azaza, binyuze mu mashusho n'amajwi bye.
Ati: "Twababwiye Rose Muhando, turanamutumira, mwabonye amavidewo menshi n'amajwi ye abwira abanya-Kabarondo ko aje, ariko bigeze kuwa Gatunu ntitwamubona. Kugeza uyu munsi [ku Cyumweru] ntabwo tuzi uko byagenze. Niba hari ikibazo cyamubayeho, Imana imugirire neza. Turashimira Imana ko nubwo we ataje ariko abandi baraje".
Si ubwa mbere Rose Muhando atenguha abamutumiye mu Rwanda. Mu 2014 yari yatumiwe mu giterane cya Ev. Wilde Jeniffer cyabereye i Nyagatare n’i Kabuga mu Ugushyingo, birangira ataje. Icyo gihe yasobanuye ko yari mu bitaro kubera uburwayi bwahise bumufata mu buryo butunguranye.
Mu 2015 na bwo yatumiwe mu giterane cya Ev. Wild Jeniffer, ntiyaza ndetse ntiyanavuga imbamvu. Mu 2017, yatumiwe na Bishop Prof. Fidele Masengo, ariko nabwo ntiyaza. Bishop Prof. Masengo yabwiye InyaRwanda ko Rose Muhando akwiriye guhura na Yesu akamwiyereka. Yavuze ko yababariye Rose Muhando.
Rose Muhando yari yiyunze n'Abanyarwanda mu 2022
Tariki 06/03/2022 ni bwo yataramiye Abanyarwanda nyuma y'igihe kinini batamuca iryera, ataramira kuri Canaly Olympia mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live (RGSL). Icyo gitaramo cyasozaga gahunda yo gushyigikira abaramyi mu mishinga ibateza imbere. Israel Mbonyi ni we watwaye igihembo nyamukuru gifite agaciro ka Miliyoni 7 Frw.
Tariki 01-05 Kamen 2022 yahise agaruka mu Rwanda mu giterane cya Foursquare Gospel Church, "Pentecost Celebration Week" cyo kwizihiza Pentekote. Mu 2023, yahamije umubano we n'abanyarwanda ubwo yitabiraga igiterane cya Ev. Dr Dana Morey, cyabereye mu Bugesera ndetse na Nyagatare.
Kuva mu 2022 kugeza mu 2025, ni bwo bwa mbere Rose Muhando yongeye kumvikana mu nkuru zo gutenguha abamutumiye aho yari ategerejwe i Kayonza, bikarangira ataje. Icyakora ntiharamenyekana impamvu yaba yatumye atitabira ndetse ntanabimenyeshe abamutumiye.
MU MAFOTO REBA UKO IKI GITERANE CYA KABARONDO CYAGENZE
Igiterane cya Kabarondo cyari cyahujwe na Rwanda Shima Imana yabereye mu gihugu hose