Rev. Alain Numa yasobanuye imvo n'imvano y'igitekerezo cya Boys To Men - AMAFOTO

Imyidagaduro - 27/07/2026 10:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Rev. Alain Numa yasobanuye imvo n'imvano y'igitekerezo cya Boys To Men - AMAFOTO

Rev. Pastor Alain Numa yasobanuye imvano y'igitekerezo cya 'Boys To Men', gahunda ngarukamwaka igamije gutoza abana b'abahungu kuba abagabo bafite indangagaciro, avuga ko yayitangije nyuma y'iyerekwa yagize no kubona icyuho cyari kiri mu gutegura umwana w'umuhungu.

Ku wa 26 Nyakanga 2026, muri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, hasorejwe icyiciro cya kane cya gahunda ya Boys To Men, cyateguwe na Equity Bridge Initiative iyobowe na Rev. Pastor Alain Numa.

Iki cyiciro cyitabiriwe n'abana b'abahungu 68, bafite hagati y'imyaka 10 na 16, bari bamaze icyumweru bahugurirwa muri Gasore Serge Foundation, iherereye mu Karere ka Bugesera.

Mu minsi irindwi bamaze muri aya mahugurwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigamije kubafasha gukura bafite indangagaciro n'ubumenyi buzabafasha kuba abagabo b'ejo hazaza.

Mu batanze amahugurwa harimo Rev. Pastor Didier waganiriye ku ndangagaciro z'ubumana; Eric wibanze ku kwizigamira; Imbuto Foundation yigishije ubuzima bwo mu mutwe no gukunda igihugu, ndetse inabereka filimi 600; 

Senateri Charles Murigande wabaganirije ku nshingano u Rwanda rubitezeho; Inteko y'Umuco yabigishije Ikinyarwanda n'indangagaciro z'umuco nyarwanda; ndetse na Polisi y'u Rwanda yabasobanuriye ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge n'ibisindisha.

Mu ijambo rye, Rev. Pastor Alain Numa yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira mu 2023, imaze kunyurwamo n'abana bagera kuri 340, agaragaza ko ari igikorwa gikomeje kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h'urubyiruko rw'u Rwanda.

Yashimye imyitwarire yaranze abana muri aya mahugurwa, anasaba ababyeyi gukomeza kubagirira icyizere no kubaha inshingano zibafasha gukura neza.

Yongeyeho ko hari abana bafite ibikomere byo mu mutima, bityo hakaba hakenewe kubasengera no kubafasha gukunda Imana kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Umwe mu bana basoje aya mahugurwa, Isheja, yashimiye ababyeyi n'abateguye iki gikorwa, agira ati:

"Ndashimira Alain Numa wazanye iki gitekerezo kuko cyaradufashije cyane. Ndashimira n'ababyeyi bacu bahisemo kutwohereza muri aya mahugurwa, kuko bari bafashe umwanzuro mwiza."

Kwizera Ndizeye, w'imyaka 12, na we yavuze ko yungukiye byinshi muri iyi gahunda.

Yagize ati: "Nishimiye cyane iyi minsi twamaze twigishwa kuba abagabo beza. Turashima Imana yadurinze kandi twiteguye gukomeza gufasha igihugu cyacu gutera imbere."

Mu gusoza iki cyiciro, abana bagaragaje imishinga myiza bahembwe amafaranga, aho uwabaye uwa mbere yahawe 50,000 Frw, uwa kabiri ahabwa 30,000 Frw, mu gihe uwa gatatu yegukanye 20,000 Frw.

Mu izina ry'ababyeyi, Sharangabo Alexis yashimiye abateguye iki gikorwa, asaba ko cyakongerwa kumenyekanishwa kugira ngo kigere ku bana benshi, kuko gifitiye igihugu akamaro.

Na ho Pastor Olivier Ndizeye, umushumba muri Zion Temple Ntarama, uri mu babyeyi bafite abana bitabiriye iki cyiciro, yavuze ko iyi gahunda ifasha abana gukura bafite indangagaciro, anashishikariza abandi babyeyi kujya bohereza abana babo muri aya mahugurwa.

'Boys To Men' yavutse nk'iyerekwa

Rev. Pastor Alain Numa yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza Boys To Men kitaturutse gusa ku bushake, ahubwo cyaje nk'iyerekwa. Yagize ati: "Iki gikorwa, nk'umuntu uzi Imana, cyaje nk'iyerekwa."

Yasobanuye ko yabonye hari gahunda nyinshi zigamije kwita ku bakobwa no kubafasha mu rugendo rw'imikurire yabo, ariko hakiri icyuho mu gutegura abana b'abahungu.

Ati: "Usanga abakobwa bitabwaho cyane kandi bagahabwa inyigisho zitandukanye, ariko ku mwana w'umuhungu hakiri icyuho."

Yakomeje avuga ko imwe mu mpamvu zituma umubare wa gatanya ugenda wiyongera ari uko hari abagabo benshi batigeze bategurwa neza bakiri bato.

Yagize ati: "Kuba umugabo si ukubyara cyangwa gukora ubukwe gusa. Hari umugabo ubanza kubakwa mu ndangagaciro, mu nshingano no mu mitekerereze mbere y'ibindi byose."

Yavuze ko ari yo mpamvu gahunda ya Boys To Men ikomeje gushyira imbere kubaka umwana w'umuhungu hakiri kare, kugira ngo azavemo umugabo ushoboye kwiyubaka, kubaka umuryango no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Abana bamaze iminsi mu gikorwa cya Boys to Men bakoze ibikorwa bitandukanye 

Abana b'abahungu bari bamaze iminsi mu mahugurwa ya Boys to Men bayasoje


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...