Uyu muhanzi yagiye wabimburiye abandi ku rubyiniro, yarwinjiyeho saa moya n’iminota
20 ubwo yari ahamagawe n’umugore we Tracy
Agasaro wari uyoboye iki gitaramo cya mbere Richard Nick Ngendahayo akoreye
muri BK Arena wari umaze imyaka 17 aba muri Leta Zunze ubumwe za Ameika.
Uyu muhanzi yatangaje ko yishimiye
gutarama muri iki gitaramo cy’amateka kuri we dore ko ari ubwa mbere nawe ahuye
na Richard Nick Ngendahayo ndetse bakaba bahuriye mu gitaramo.
Rene Patrick yifashishije indirimbo
zitandukanye zazamuye amarangamutima ya benshi binjira mu mwuka wo kuramya no
guhimbaza Imana.
Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku musozo amaze
gutarama hafi iminota 45, yageze aho aririmbana n’umugore we Tracy Agasaro
binyura benshi barasirimba karahava, ibintu byanyuze benshi bishimiye kubabona ku rubyiniro.
Benshi mu bitabiriye iki gitaramo
bahagurukiye rimwe bafatanya nabo kuramya no guhimbaza Imana bacana urumuri rw’amatoroshi ya
telefone zabo, mu rwego rwo kubagaragariza urukundo no kubereka ko babishimiye.
René Patrick na Tracy Agasaro basanzwe ari
umuryango w’umugore n’umugabo ariko banaherutse kwiyemeza gukorana umuziki wo
kuramya no guhimbaza Imana nk’itsinda,
Couple ya René Patrick na Tracy Agasaro,
ni imwe mu ma couple akunzwe cyane hano mu Rwanda. Iyi couple ntisiba
kugaragariza abantu ko yakundanye urw’ukuri, cyane cyane ibinyujije ku mbuga
nkoranyambaga zikurikirwa n’umubare munini , ndetse ahenshi mu bitaramo
biragoye ko wabona umwe atari kumwe n’undi.
Iyo Tracy yatumiwe mu gitaramo ntasiga
umugabo we Rene Patrick ndetse iyo bamwe bababonye banyurwa n’uko bahuza yaba
mu rukundo ndetse n’iyo bari kumwe mu ruhame, bagahamya ko byose byabo baba bari
mu mugambi w’Imana.
Muri Nzeri 2023, ni bwo René Patrick yinjije ku mugaragaro mu muziki umugore we, Tracy Agasaro, ndetse icyo gihe
basohoye iyitwa “Jehovah’’ iba iya mbere bari bahuriyemo.
René Patrick yambitse impeta umukunzi we Agasaro tariki 17 Nyakanga 2020. Ku wa 4 Ukuboza mu mwaka wa 2021 ni bwo Tracy Agasaro yemeranije kubana akaramata na Rene Patrick, aho bahamije isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y’Imana n’abantu mu ruhame bose babireba.

Rene Patrick ku rubyiniro yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zamamaye cyane muri Bibiliya n'izindi zinyuranye

Rene Patrick yatangaje ko ari umugisha ukomeye kuri we kuba yaratoranyijwe mu baririmbye mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo

Rene Patrick yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025

Rene Patrick yaserutse mu mwambaro wiganjemo ibara ry'umukara cyane ari kumwe n'abaririmbyi benshi bamufashije gutaramira abantu


Tracy Agasaro wabaye umushyushyarugamba muri iki gitaramo yafatanyije n'umugabo we muri iki gitaramo cye
