Rene Patrick n’umugore we batunguye benshi ku rubyiniro muri BK Arena

Imyidagaduro - 29/11/2025 8:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Rene Patrick n’umugore we batunguye benshi ku rubyiniro muri BK Arena

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Iradukunda Rene Patrick yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo muri BK Arena cyiswe “Niwe Healing Concert” cyo ku wa 29 Ugushyingo 2025, biba akarusho ubwo yafatanyaga n'umugore we gusirimba.

Uyu muhanzi yagiye wabimburiye abandi ku rubyiniro, yarwinjiyeho saa moya n’iminota 20  ubwo yari ahamagawe n’umugore we Tracy Agasaro wari uyoboye iki gitaramo cya mbere Richard Nick Ngendahayo akoreye muri BK Arena wari umaze imyaka 17 aba muri Leta Zunze ubumwe za Ameika.

Uyu muhanzi yatangaje ko yishimiye gutarama muri iki gitaramo cy’amateka kuri we dore ko ari ubwa mbere nawe ahuye na Richard Nick Ngendahayo ndetse bakaba bahuriye mu gitaramo.

Rene Patrick yifashishije indirimbo zitandukanye zazamuye amarangamutima ya benshi binjira mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku musozo amaze gutarama hafi iminota 45, yageze aho aririmbana n’umugore we Tracy Agasaro binyura benshi barasirimba karahava, ibintu byanyuze benshi bishimiye kubabona ku rubyiniro.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bahagurukiye rimwe bafatanya nabo kuramya no guhimbaza Imana bacana urumuri rw’amatoroshi ya telefone zabo, mu rwego rwo kubagaragariza urukundo no kubereka ko babishimiye.

René Patrick na Tracy Agasaro basanzwe ari umuryango w’umugore n’umugabo ariko banaherutse kwiyemeza gukorana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’itsinda,

Couple ya René Patrick na Tracy Agasaro, ni imwe mu ma couple akunzwe cyane hano mu Rwanda. Iyi couple ntisiba kugaragariza abantu ko yakundanye urw’ukuri, cyane cyane ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’umubare munini , ndetse ahenshi mu bitaramo biragoye ko wabona umwe atari kumwe n’undi.

Iyo Tracy yatumiwe mu gitaramo ntasiga umugabo we Rene Patrick ndetse iyo bamwe bababonye banyurwa n’uko bahuza yaba mu rukundo ndetse n’iyo bari kumwe mu ruhame, bagahamya ko byose byabo baba bari mu mugambi w’Imana.

Muri Nzeri 2023, ni bwo René Patrick yinjije ku mugaragaro mu muziki umugore we, Tracy Agasaro, ndetse icyo gihe basohoye iyitwa “Jehovah’’ iba iya mbere bari bahuriyemo.

René Patrick yambitse impeta umukunzi we Agasaro tariki 17 Nyakanga 2020. Ku wa 4 Ukuboza mu mwaka wa 2021 ni bwo Tracy Agasaro yemeranije kubana akaramata na Rene Patrick, aho bahamije isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y’Imana n’abantu mu ruhame bose babireba.

Rene Patrick ku rubyiniro yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zamamaye cyane muri Bibiliya n'izindi zinyuranye

Rene Patrick yatangaje ko ari umugisha ukomeye kuri we kuba yaratoranyijwe mu baririmbye mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo

Rene Patrick yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025

Rene Patrick yaserutse mu mwambaro wiganjemo ibara ry'umukara cyane ari kumwe n'abaririmbyi benshi bamufashije gutaramira abantu


Tracy Agasaro wabaye umushyushyarugamba muri iki gitaramo yafatanyije n'umugabo we muri iki gitaramo cye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...