Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwe rwa Instagram, René Patrick yifurije ubuzima bwiza umugore we,
amwita umufatanyabikorwa we mu buzima no mu murimo w’Imana.
Yavuze ko ashimira Imana ku bw’impano Tracy ari kuri we ndetse no ku Isi muri rusange, ashimangira ko yishimira cyane umugore agenda aba.
René Patrick kandi
yashimiye umukunzi we ku byo amukorera byose ndetse n’uruhare agira mu buzima
bwe, amushimira kuba ari umukunzi we, inkingi imushyigikira ndetse n’umuntu
umutera imbaraga.
Yavuze ko Imana yari izi
uwo ari we na mbere y’uko isi ishingwa, ndetse ikaba yaramutoranije muri Kristo
kugira ngo abe umugisha ku Isi. Yongeyeho ko yishimira kubona umugambi Imana
yari imufitiye ugenda ugaragara umunsi ku munsi.
Mu butumwa bwe, René
Patrick yamwifurije gukomeza kugira ubumenyi bwimbitse kuri Yesu Kristo,
kumumenya no kugira ubunararibonye bwinshi muri We, kurushaho kumwiyegurira no
gukomeza kugirana na We imishyikirano yimbitse.
Yasoje asabira umugore we ko Kristo yarushaho kugaragara muri we kurusha mbere, amubwira ko amukunda kandi amwita “isaro” rye ry’agaciro.
Tracy Agasaro yakozwe ku mutima n'aya magambo asize umunyu yabwiwe n'umugabo we, avuga ko amukunda kuruta uko amagambo yabisobanura. Yavuze kandi ko René ari impano iruta izindi yahawe n'Imana.

René na Tracy baherutse gukora igitaramo gikomeye ndetse bateguza ko bazajya bagikora buri mwaka

