Zoravo si mushya ku bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Yataramiye mu Rwanda bwa mbere ku wa 17 Werurwe 2024 mu gitaramo "Redemption Live Concert" cyateguwe na Jado Sinza muri Camp Kigali, igitaramo cyitabiriwe n'abakunzi benshi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muramyi wakomeje kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye, amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo zirimo "Neema Yako Yanitosha", "Majeshi ya Malaika", "Anarejesha" yakoranye na Rehema Simfukwe, ndetse na "Ameniona" yahuriyemo na Bella Kombo, zatumye arushaho kumenyekana muri Afurika y'Iburasirazuba.
Iki gitaramo "In Christ Now" cyatumiwemo Zoravo kizahuriramo abandi baramyi barimo Ben and Chance na Bella Kombo nawe wo muri Tanzania, mu rwego rwo guhuza abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku ruhande rwa René na Tracy, bakomeje kwagura umurimo wabo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki. Aba baramyi bashyingiranywe ku wa 4 Ukuboza 2021, nyuma mu Nzeri 2023 batangira ku mugaragaro gukora nk'itsinda ry'abaramyi, banasohora indirimbo zakunzwe zirimo "Jehovah (Irivugira)", "Imirimo Yawe" n'izindi.
René na Tracy bateguye igitaramo "In Christ Now" bagamije guhuriza hamwe abakunzi ba Kristo mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka, kikazajya gitumirwamo abaramyi bakomeye bo mu Rwanda no mu mahanga.
Mu gihe habura iminsi micye igitaramo cyo muri uyu mwaka kikaba, imyanya y’ubuntu yamaze gushira, amatike akaba yaratangiye kugurishwa, aboneka ku rubuga www.renetracy.com cyangwa kode ya *550*2*2*111#. Amatike aragura 10,000 Frw cyangwa iya 25,000 Frw.
René na Tracy banashyizeho uburyo bwihariye bwo gushyigikira iki gitaramo binyuze mu butumire "Invitations". Abifuza ubutumire n'amakuru arambuye kuri iki gitaramo, basabwe guhamagara telefone zigendanwa zikurikira: +250 794 601 996 cyangwa +250 786 538 795.
Rene na Tracy bageze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo

Zoravo agiye kongera gutaramira mu Rwanda
