René na Tracy batumiye Bella Kombo na Ben & Chance mu gitaramo bise "In Christ Now"

Iyobokamana - 02/07/2026 7:46 AM
Share:
René na Tracy batumiye Bella Kombo na Ben & Chance mu gitaramo bise "In Christ Now"

René na Tracy bageze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo bise "In Christ Now Worship Experience" kibura iminsi micye. kuri ubu batangaje bamwe mu bahanzi bagitumiyemo barimo Bella Kombo wo muri Tanzania na Ben & Chance bo mu Rwanda.

Iki gitaramo kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp KigaliAmatike yatangiye kugurishwa akaba aboneka binyuze ku rubuga www.renetracy.com cyangwa hakoreshejwe kode ya *550*2*2*111#Amatike aragura 10,000 Frw na 25,000 Frw.

René na Tracy bakunzwe mu ndirimbo "Imirimo yawe" banashyizeho uburyo bwihariye bwo gushyigikira iki gitaramo binyuze mu butumire "Invitations"Abifuza ubutumire bahamagara +250 794 601 996 cyangwa +250 786 538 795.

René Patrick yavuze ko bafite icyerekezo cyagutse kuri iki gitaramo cyabo, aho bifuza ko kizagenda kiba ihuriro ry'abakunzi ba Kristo baturutse hirya no hino ku Isi, bakajya bahura buri mwaka bagatambira Imana.

Ati: "Twizera ko kizakura kikarenga imbibi z'u Rwanda, kikitabirwa n'imbaga y'abantu baturutse impande zitandukanye z'Isi, bafite intego imwe yo kunezererwa ubuzima bubonerwa muri Kristo."

"In Christ Now Worship Experience" iri gutegurwa na René & Tracy, bafatanyije n'ibigo birimo Rebirth Creatives na Honor Events isanzwe itegura ibitaramo n'ibirori bya Gospel. Izaririmbamo abahanzi barimo René & Tracy, Ben & Chance ndetse na Bella Kombo.

Ben na Chance batumiwe muri iki gitaramo kidasanzwe ni abaramyi bakunzwe bikomeye mu Rwanda bakaba baramamaye mu ndirimbo "Zaburi Yanjye", "Amarira", "Yesu arakora" n'izindi. Baherutse kwandika amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo cya Pasika.

Ni mu gihe Bella Kombo nawe uzaririmba muri iki gitaramo akunzwe cyane muri Tanzania no mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba, ubwamamare bwe bukaba bwaratumbagijwe n'indirimbo ye "Mungu Ni Mmoja" imaze kurebwa na Miliyoni 41.

Umubano wa Bella Kombo na René & Tracy si mushya, kuko bamaze guhurira kenshi ku ruhimbi yaba mu Rwanda no muri Tanzaniai. Ku bwabo, Bella si umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana gusa, ahubwo bamufata nk’umuvandimwe wabo, aho bashimangira ko ari umuntu wuje iyerekwa, ubwitange n’impano ikomeye yo kuramya Imana.

René na Tracy ubwo bavugaga kuri uyu muhanzikazi mu bihe byashize bagize bati: "Bella Kombo ni Umukozi w'Imana wiyeguriye kuyikorera ufite iyerekwa rigari kandi w'umunyempano cyane. Byatangiye ari umukozi w'Imana dukunda twubaha, biza kugera aho ahinduka umuvandimwe, ubu twahindutse umuryango."

René na Tracy bakunzwe mu ndirimbo "Imirimo yawe" n'izindi zitandukanye

Bella Kombo ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya René na Tracy

Bella Kombo asanzwe ari inshuti y'u Rwanda, si ubwa mbere azaba ahataramiye

Ben na Chance bazaririmba mu gitaramo cya René na Tracy kizabera muri Camp Kigali

René na Tracy bagiye gukora igitaramo gikomeye bise "In Christ Now" ndetse bavuga ko kizajya kiba muri mwaka

René na Tracy bagiye gukora igitaramo batumiyemo Bella Kombo wo muri Tanzania



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...