René na Tracy bakoze igitaramo gikomeye "In Christ Now" cyitabiriwe n'abarimo P. Julienne na Rev. Isaie wa ADEPR

Iyobokamana - 26/07/2026 8:34 AM
Share:

Umwanditsi:

René na Tracy bakoze igitaramo gikomeye "In Christ Now" cyitabiriwe n'abarimo P. Julienne na Rev. Isaie wa ADEPR

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, René na Tracy, bakoze igitaramo cy'amateka bise "In Christ Now Worship Experience", bahembura imbaga y'abakirisitu n'abandi bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro bazwi nka René na Tracy, bakunzwe mu ndirimbo "Jehovah", "Imirimo Yawe" [Irivugira], banditse amateka mashya mu muziki wabo binyuze mu gitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga bakoreye muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026.

Iki gitaramo cyaryoheye cyane abakunzi b'umuziki wa Gospel bacyitabiriye. Cyaranzwe n'umuziki w'umwimerere uri ku rwego rwo hejuru, ibintu byagaragaje ko umuziki wa René na Tracy uri ku rwego mpuzamahanga binyuze. 

"In Christ Now" yabaye ku nshuro ya mbere, ariko izajya iba buri mwaka mu cyumweru cya nyuma cy'ukwezi kwa Nyakanga. Igitaramo cy'uyu mwaka cyaririmbyemo René na Tracy, Ben na Chance, Kenneth, Rebirth Worship, Zoravo (Tanzania), Bella Kombo (Tanzania) na Ebuka Songs (Nigeria).

René na Tracy bamurikiye bwa mbere abakunzi babo indirimbo nshya bise "Ni ryo Banga Ngendana" muri iki gitaramo cya "In Christ Now", cyitabiriwe n'abantu benshi baturutse mu mpande zitandukanye z'igihugu.

Ni igitaramo cyanitabiriwe n'ababyeyi ba René na Tracy, abashumba bakuru b’amatorero atandukanye ari bo Rev. Isaei Ndayizeye uyobora ADEPR, Pastor Julienne K. Kabanda, Bishop Prof Masengo Fidele na Pastor Flory wa Zion Temple Gisozi.

Hari kandi abaramyi batandukanye barimo Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Bosco Nshuti, Papi Clever na Dorcas, Brian & Dinah, Josh Ishimwe, Eli Bahati n'abandi. Ni ibintu byarushijeho guha uburemere iki gitaramo cyari kigamije guhimbaza Imana no gukomeza ukwizera kw'abacyitabiriye.

Mu gihe René na Tracy bageraga ku ndirimbo "Ni ryo Banga Ngendana", abari bitabiriye igitaramo bayakiriye neza, bose baririmbana na bo mu gihe abandi bagaragazaga amarangamutima y'ibyishimo n'ugukorwa ku mutima n'ubutumwa buyikubiyemo.

Iyi ndirimbo ni yo yaririmbwe bwa mbere ku mugaragaro, ikaba yitezweho kongera umusaruro w'aba bahanzi bamaze kumenyekana mu ndirimbo zifasha benshi gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera.

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ni: ”Nzirata Yesu ni we wenyine byirato byanjye, ni we wenyine uko ni ukuri. Uwo ni Yesu, nirata Yesu, Kristo muri nge ni ryo banga ngendana……..”

Mu kumurikira bwa mbere indirimbo "Ni ryo Banga Ngendana" mu gitaramo cya In Christ Now, René na Tracy bongeye kugaragaza umuhamagaro wabo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Uko yakiriwe n'abitabiriye iki gitaramo byerekanye ko ishobora kuba imwe mu ndirimbo zizakora ku mitima ya benshi, ikabatera imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera no kwiringira Kristo.

Ben na Chance nabo baretswe urukundo rwinshi ubwo batambiraga Imana muri iki gitaramo. Abahanzi baturutse hanze y'u Rwanda ari bo Zoravo, Bella Kombo na Ebuka Songs, bishimiye gutaramira mu Rwanda, bagaragarizwa ko indirimbo zabo zikora ku mitima y'abanyarwanda batari bacye.

Nyuma yo guhembura abantu ibihumbi bitabiriye igitaramo cyabo, René na Tracy barambitsweho ibiganza n'abashumba bose bitabiriye iki gitaramo mu isengesho ryayobowe na Pastor Julienne Kabanda na Rev. Isaie Ndayizeye. Basabiwe gushikama mu murimo w'Imana bakora w'ubuhanzi no guhabwa amavuta menshi azabashoboza kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu ku Isi hose.

René na Tracy bashimiye cyane abakunzi babo bitabiriye iki gitaramo, bashimira Imana yabashoboje kikagenda neza. Banashimiye Honor Events yabafashije gutegura iki gitaramo ndetse bahamagarira abahanzi bose bafite ibitaramo kujya bakorana na Honor Events ku bw'ubunyamwuga n'ubunyangamugayo bwayo.

Ibyo tuzi kuri Honor Events yashimiwe na René na Tracy:

Honor Events, ni kompanyi nshya mu gutegura ibitaramo bya Gospel, ikaba yarashinzwe na Ishimwe Honoratha Bijoux mu ntangiriro z'uyu mwaka. Mu bihe bishinze ubwo yaganiraga na inyaRwanda, Bijoux yagarutse ku mwihariko we muri uru rugendo rushya.

Ati: "Numva mfitiye urukundo rwinshi n’umurava ibi bijyanye n’imitegurire y’ibitaramo kandi igihe cyose ukunze ikintu ukora, ntugikora nk'uwikiza, [ahubwo] ugikora nk’icyawe kuko uba ugikunze nk’uko wikunze kandi uwikunda wese yikorera ibyiza. Icya kabiri ni ubunyangamugayo ndetse n’ubunyamwuga mu byo dukora."

Yavuze ko ibindi bakora muri Honor Events ari ugutanga serivisi za 'Hospitality services', by'umwihariko bafite itsinda ryabugenewe kandi ryatojwe rikora Service na Protocol mu bitaramo no mu bindi birori birimo ubukwe, inama n’ibindi birori byose "byakenera izi serivisi turahari ngo tubibafashemo".

Ibyishimo n'amarangamutima byaranze igitaramo ubwo René na Tracy bamurikaga indirimbo yabo nshya

René na Tracy bamurikiye bwa mbere abakunzi ba bo indirimbo nshya 'Ni ryo Banga Ngendana' muri In Christ Now


René na Tracy bakoze igitaramo mpuzamahanga bose "In Christ Now Worship Experience"

Ben na Chance beretswe urukundo rwinshi muri "In Christ Now" ya René na Tracy

Bella Kombo wo muri Tanzania yashyigikiye René na Tracy mu gitaramo bise "In Christ Now"

Guhembuka, komatana n'Imana mu byaranze igitaramo mpuzamahanga "In Christ Now" cya René na Tracy


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...