René na Tracy bagiye gukora igitaramo gikomeye "In Christ Now" kizajya kiba buri mwaka

Iyobokamana - 18/06/2026 5:25 PM
Share:
René na Tracy bagiye gukora igitaramo gikomeye "In Christ Now" kizajya kiba buri mwaka

René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro, bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, batangaje ko bagiye gutangiza igitaramo gishya bise "In Christ Now", kizajya kiba buri mwaka.

Iki gitaramo cya René & Tracy kizaba tariki ya 25 Nyakanga 2026, kibere muri Camp Kigali. Ni igitaramo gishya bagiye gutangiza ariko kizajya kiba buri mwaka, gusa Rene na Tracy bavuga ko ari ibishoboka cyazajya kiba kenshi.  

Bati: "Iyaba byakundaga cyajya kiba kenshi kandi kikabera ahashoboka hose kigasangizwa benshi bashoboka kugira ngo abantu bamenye kandi baryoherwe n’Ubuzima bwabonekeye muri Kristo Yesu. Gusa mu gutangira kizajya kiba buri mwaka uko Imana itanze ubuntu bwayo".

Mu kiganiro na inyaRwanda, René Patrick yavuze ko igitaramo "In Christ Now" cyavutse mu cyifuzo cyo gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakagirana ibihe byihariye n'Imana binyuze mu kuyiramya.

Yagaragaje ko icyifuzo cyabo ari uko abantu benshi babona umwanya wo "guhurira hamwe nta kindi kibazanye uretse gusabana n’Imana nk’ingingo z’Umubiri Umwe utuwe mo na Kristo ari nawe mutwe wawo."

Yongeyeho ko mu kugitegura bari bagamije gushyiraho "Igicaniro cyo kuramya Imana cyubakiye ku busabane nayo ndetse no kuryoherwa n’ibyiza byose duheshwa no kuba muri Kristo Yesu".

Yabishimangije icyanditswe cyo muri Bibiliya; Ibyakozwe n'Intumwa 17:28 havuga ngo: "Kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk'uko bamwe bo mu bahimbyi b'indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo.’ "

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ariko Rene na Tracy bashyizeho na "Invitations" ku bashaka kubashyigikira byihariye. Hashyizweho nimero za telefone zakwiyambazwa n'abashaka kubona ubu butumire. Izo nimero ni: +250794601996 na +250786538795

Bifuza ko iki gitaramo kizaguka kikarenga imbibi z'u Rwanda

René Patrick yavuze ko icyerekezo cy'iki gitaramo ari kinini, kandi ko bifuza ko kizagenda kiba urubuga ruhuza abakunzi ba Kristo baturutse hirya no hino ku Isi. Yongeyeho ko ishusho yacyo ifitwe n'Imana yabahaye uyu muhamagaro.

Ati: "Ishusho yayo mu by’ukuri ifitwe n’Uwagitangije, gusa twe turizera ko kizaba kigali kandi kikarenga imbibi, kikitabirwa n’imbaga nyinshi y’abakunzi b’ukubaho kw’Imana baturutse hirya no hino haba ino iwacu no hanze, nta kindi kibazanye kitari Ubuzima bukomoka mu kuba muri Kristo nawe akatubamo ."

Ku birebana n'iki gitaramo cy'uyu mwaka bagiye gukora mu murongo mushya wa "In Christ Now", René yavuze ko kizaba gitandukanye n'ibisanzwe kuko kizamara amasaha menshi, abaramyi bagasimburana baramya Imana.

Ati: "Igitaramo cy’uyu mwaka kizaba ari ugufungura ku mugaragaro iyi migoroba yo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba ari igitaramo kirambuye cy’amasaha menshi cy’ubusabane. Abaramyi baturuka mu Rwanda no hanze yarwo baramye Umwami w’abami basimburanwa ubudahagarara."

René Patrick uri mu baramyi b'abahanga kandi bubashywe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yashimangiye ko intego atari ugukora igitaramo cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari ugutegura ibihe byo kwegera Imana no kuyihesha icyubahiro.

Iki gitaramo "In Christ Now" kiri gutegurwa na René & Tracy ku bufatanye na Honor Event, yashinzwe ndetse iyoborwa na Ishimwe Honoratha (Bijoux) wiyemeje kuzana impinduka nziza mu gutegura ibikorwa bitandukanye bya Gospel.

Abategura iki gitaramo gitegerejwe na benshi muri Kigali bavuga ko bashaka gushyiraho igikorwa kizajya kiba ikimenyetso cy'ubumwe bw'Abakristo, kikaba n'urubuga rwo gufasha abantu benshi kwegera Imana.

René na Tracy ni bantu ki?

René Patrick ni umwe mu baramyi bamaze imyaka myinshi bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo "Arankunda", "Ni Byiza", n'izindi zafashije abantu benshi kwegera Imana. Ni n'umwanditsi mwiza w'indirimbo.

Tracy Agasaro, yamamaye kuri RBA, aho yakoreye kuri KC2, akaba yaranamenyekanye cyane nk'umushyushyarugamba (MC) uyobora ibitaramo n'ibirori bikomeye bya Gospel mu Rwanda. Akorera umurimo w'Imana muri Women Foundation Ministries na Noble Family Church biyobowe na Apostle Mignonne Kabera.

René na Tracy barushinze ku wa 4 Ukuboza 2021, nyuma y'uko René yari yambitse Tracy impeta ku wa 17 Nyakanga 2020. Urukundo rwabo rushingiye ku kwizera Imana, ndetse bakomeje gukoresha impano zabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Nubwo basanzwe bafatanyaga mu bitaramo bitandukanye, muri Nzeri 2023 ni bwo batangije ku mugaragaro umushinga wabo nk'itsinda ry'abaramyi, basohora indirimbo "Jehovah", yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Bakurikijeho "Niryubahwe" ndetse na "Imirimo Yawe (Irivugira)", zakomeje kubagaragaza nk'imwe muri za "Couples" z'abaramyi zikunzwe cyane mu muziki wa Gospel.

Bifuza ko "In Christ Now" iba ihuriro ry'abakunzi ba Kristo

René Patrick na Tracy Agasaro bavuga ko bafite icyizere ko "In Christ Now" izaba imwe mu nama zikomeye zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ikazagenda yaguka uko imyaka ishira.

Bifuza ko abazitabira batazaza kureba abahanzi gusa, ahubwo bazaze bafite inyota yo guhura na Kristo no gusangira n'abandi ubugingo bubonerwa muri We. Amakuru yandi ndetse n'abandi baramyi bazatumira, azatangazwa mu minsi iri imbere.

René na Tracy bateguje igikomeye gikomeye bise "In Christ Now" kizajya kiba buri mwaka

René na Tracy bageze kure imyiteguro y'igitaramo "In Christ Now" kizabera muri Camp Kigali

REBA INDIRIMBO "JEHOVAH" YA RENE & TRACY YABINJIJE MU MUZIKI NK'ITSINDA RY'UMURYANGO

REBA INDIRIMBO "IMIRIMO YAWE" [IRIVUGIRA] YA RENE & TRACY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...