Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Park Inn Hotel ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026 aho aba bahanzi bagarukaga ku myiteguro y’igitaramo cyabo "In Christ Now Worship Experience", kizabera muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026.
Bagaruka ku myiteguro yabo, René na Tracy bavuze ko biteguye neza kandi ko n’abantu bakwiye kwitegura neza kuko atari igitaramo gusa aho abahanzi baza bakaririmba ahubwo ni igihe cy’ubusabane no kuganira n’Imana.
Ni igitaramo kizamara amasaha arindwi ariko kubera ubunini bwa Camp Kigali, amatike menshi yo kwinjira muri iki gitaramo amaze kugurwa kuko benshi mu bakirisitu n’abifuza kumenya Kirisito bari kugura amatike ku bwinshi.
Impamvu yo kujya gukorera muri Camp Kigali kandi ari abantu bakunzwe cyane, Tracy yavuze ko bahisemo gutwara ibintu gake gake kuko igitaramo cy’ubushize bagikoreye muri Crown Conference ariko abantu baba benshi cyane baranataha, kuri iyi nshuro bahitamo gushaka ahantu hanini ariko ubutaha bazakomeza kujya bakorera ahantu hanini cyane.
Tracy yagize ati: “N’umwana ntabwo avuka ngo ahite atangira kugenda. Ibintu byose bigenda gake gake. Ahubwo mwibaze, ubutaha tuzajya hehe? Niba muri Mutarama twari muri Crown Conference ubu tukaba tugiye muri Camp Kigali, ubwo noneho ubutaha ni hehe?”
Bahishuye kandi ko mu ntumbero zabo kuri ibi bitaramo ari uko bazajya babikora iminsi ibiri ku buryo buri wese azajya asogongera kuri Yesu akamwumva neza ndetse akaba uwe iteka ryose. Banavuze ko igitaramo cyabo kizajya kiba buri mwaka, mu cyumweru cya nyuma cy'ukwezi kwa Nyakanga.
Tracy yakomeje agira ati: “Ahubwo hari ikintu tutari twababwiye, mu ntumbero zacu ni uko izajya iba umunsi urenze umwe. Tukaramya umunsi wa mbere ndetse n’uwa kabiri. Tubifatanyijemo na Yesu, bizashoboka.”
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026. Amarembo azafungurwa saa cyenda z'amanywa (3:00 PM). Kwinjira ni ukwishyura nyuma y'uko imyanya y'ubuntu 1000 yamaze gushira. Amatike ari kugurishwa ku rubuga www.renetracy.com cyangwa kode ya *550*2*2*111#. Amatike ni 10,000 Frw na 25,000 Frw.
Muri iki gitaramo mpuzamahanga, René na Tracy bakunzwe cyane mu ndirimbo "Jehovah" bazataramana na Ben & Chance, Zoravo wo muri Tanzania, Bella Kombo wo muri Tanzania, Ebuka Songs wo muri Nigeria, Rebirth Worship na Kenneth wo mu Rwanda.



René na Tracy bavuze aho imyiteguro y'igitaramo cyabo igeze

Ibi bitaramo bya "In Christ Now Worship Experience" bizajya biba ngarukamwaka
René na Tracy bagiye gukora igitaramo gikomeye bise "In Christ Now Worship Experience"
Reba ikiganiro n'itangazamakuru René na Tracy bagiranye n'itangazamakuru
