Rema yongeye gushimangira amahirwe yahaye Saràh Phenom

Imyidagaduro - 06/09/2026 9:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Rema yongeye gushimangira amahirwe yahaye Saràh Phenom

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu Bwongereza, Saràh Phenom, yagaragaje ko atishimiye uburyo umwe mu bantu yagerageje kumubuza kuririmba mu gitaramo cya Rema, kandi yari ku rutonde rw’abahanzi bari bateganyijwe gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Ariko avuga ko abo mu ikipe ya Rema batabaye, abasha kuririmba.

Saràh Phenom yabigarutseho nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Rema cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2026. Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki, aho uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro.

Nyuma y’igitaramo, Saràh Phenom yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ku mbogamizi yahuye na yo mbere yo kubona umwanya wo kuririmba imbere y’abafana bari bateraniye muri BK Arena.

Uyu muhanzi yavuze ko hari umuntu wo muri BK Arena utifuzaga ko ajya ku rubyiniro, nubwo yari yaratangajwe nk’umwe mu bari bateganyijwe kuririmba muri iki gitaramo.

Yasobanuye ko ikibazo cyabaye gikomeye ku buryo byasabye ko bamwe mu bari kumwe na Rema babigiramo uruhare kugira ngo abashe kubona umwanya wo kuririmba.

Ati: “Ndashaka kubabwira y’uko hari umuntu utifuzaga ko njya ku rubyiniro. Kugeza ubwo abo mu ikipe ya Rema babigiyemo, n’abandi bahanzi baringinga cyane. Ikipe ya Rema yakuyeho ibyo byose, mbona kujya ku rubyiniro.”

Aya magambo ya Saràh Phenom yerekana ko kuba yarageze ku rubyiniro bitabaye ibintu byoroshye, kuko ngo byabanje gusaba ko ikipe ya Rema ndetse n’abandi bahanzi bari muri icyo gitaramo babigiramo uruhare.

Mbere y’uko ikibazo gikemuka, Saràh Phenom yari amaze gutangaza ko atari buririmbe muri iki gitaramo.

Ku masaha ya saa mbili z’umugoroba, uyu mukobwa yari yatangaje ko atakigiye kuririmba, ariko nyuma ibintu byaje guhinduka maze abasha kugera ku rubyiniro.

Nubwo atigeze atangaza izina ry’umuntu wavuze ko atagomba kuririmba, yavuze ko uwo muntu yari mu bakozi ba BK Arena.

Ku rundi ruhande, Saràh Phenom yashimye cyane ikipe ya Rema, avuga ko ari yo yagize uruhare rukomeye mu gutuma ikibazo gikemuka.

Nubwo yahuye n’iki kibazo, Saràh Phenom yavuze ko yishimiye uko yitwaye igihe yari ku rubyiniro ndetse ashimira abafana bamushyigikiye.

Iki ni kimwe mu bihe byihariye kuri uyu muhanzi kuko ari bwo bwa mbere yari ataramiye muri BK Arena, kandi akaba yari imbere y’imbaga y’abantu benshi mu gitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga.

Yasabye ubuyobozi bwa BK Arena kureba neza uburyo ikibazo nk’iki cyakemurwa mu gihe kiri imbere, kugira ngo abahanzi baba bateganyijwe kuririmba mu bitaramo batongera guhura n’imbogamizi nk’iyo avuga ko yahuye na yo.

Saràh Phenom na Rema basanzwe bafitanye umubano wa muzika

Ikibazo cyabaye muri BK Arena cyatunguye bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Saràh Phenom na Rema, kuko aba bahanzi basanzwe baziranye kandi bakaba barigeze no gusangira urubyiniro.

Mu 2024, Saràh Phenom yagaragaye ku rubyiniro hamwe na Rema mu gitaramo uyu muhanzi yakoreye muri Accor Arena i Paris, mu Bufaransa.

Icyo gihe, Rema yamuhaye umwanya imbere y’abafana, maze bafatanya kuririmba. Kuba yongeye gutoranywa mu bahanzi bari gutaramira abitabiriye igitaramo cye i Kigali byagaragazaga ko umubano wabo mu muziki ukomeje.

Saràh Phenom ni umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki we mu Bwongereza. Yatangiye kumenyekana cyane mu muziki mu 2024, ubwo yasohoraga EP yise Girl.

Yarushijeho kwitabwaho mu mpeshyi ya 2024, ubwo Rema yamuhamagaye ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye mu Bufaransa. Kuba umuhanzi ukomeye nka Rema yaramuhaye umwanya imbere y’imbaga byatumye benshi barushaho kumumenya no gukurikira ibikorwa bye.

Mu minsi ishize, Saràh Phenom yongeye kuvugwa cyane mu Rwanda ubwo yari i Kigali, aho yahuye n’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ayra Starr wari waje kuhakorera igitaramo.

Aba bakobwa bombi banagaragaye mu mashusho yakoreshejwe mu kwamamaza indirimbo Hot Body ya Ayra Starr.

Kugeza ubu, Saràh Phenom ari mu cyiciro cy’abahanzi bakiri bato bakomeje kwagura umuziki wabo no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Mu ndirimbo ze zagiye zimufasha kumenyekana harimo Boyfriend in Paris, ndetse n’izindi zitandukanye ziri mu rugendo rwo kumwubakira izina mu muziki.

Igitaramo cya Rema muri BK Arena rero cyari kuba undi mwanya ukomeye wo kwigaragaza imbere y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda. Nubwo avuga ko yabanje kubuzwa kuririmba, ikibazo cyaje gukemuka, abasha kugera ku rubyiniro no gutaramira abari baje kureba Rema.

Ku ruhande rwe, Saràh Phenom yahisemo kuvuga ku cyabaye no gusaba ko ikibazo nk’iki cyazajya gikemurwa neza, cyane cyane ku bahanzi baba bamaze gutangazwa ku rutonde rw’abazataramira abantu mu bitaramo bikomeye.

Saràh Phenom yatangaje ko yari yabujijwe kuririmba mu gitaramo cy’inshuti ye y’akadasohoka, Rema

 

Saràh Phenom yavuze ko byasabye ko ikipe ya Rema itanga umusanzu wayo kugirango aririmbe muri iki gitaramo






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...