Rema yashimangiye ko ari gusarura inyungu z’ibyo yakoze atukwa

Imyidagaduro - 22/06/2025 9:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Rema yashimangiye ko ari gusarura inyungu z’ibyo yakoze atukwa

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeat ukomoka muri Nigeria, Rema, yatangaje ko atajya abiha agaciro iyo atukwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo abifata nk’imbarutso imuganisha ku ntsinzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rema yavuze ko ibitutsi n’amagambo yuje kwinuba akunze kwakira kuri izi mbuga, ari byo byamufashije kugera ku rwego mpuzamahanga, ndetse bikanamufasha gukura mu muziki.

Rema, wamenyekanye kubera umwimerere w’umuziki we wihariye, yavuze ko hari benshi batigeze bamwumva cyangwa ngo bamuhe icyizere mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika. Nyamara ibyo byose byamubereye ikimenyetso cy'uko ari mu murongo ukwiye.

Yagize ati: “Ni ibintu byiza kubona ikintu abantu bavuzeho igihe kinini banyita amazina mabi, ariko uyu munsi ndi kugisaruraho inyungu. Tekereza iyo mba narabiretse kubera ibyo bavuga, cyangwa ngo numve amagambo yabo. Nkatekereza nti, ahari nkwiriye kubihagarika. Ariko imyaka ine ishize, mbona birishyuye—kandi biracyakomeje kwishyura. Hari ibirenze byinshi biri kuza.”

Yakomeje avuga ko kuba yarakomeje inzira ye, ari nabyo byatumye aba umwe mu bahanzi ba mbere ba Afrobeat bataramiye mu Buhinde, agira ati: “Ni ibintu bikomeye. Niba ntibeshye, ndi umwe mu Banya-Afurika ba mbere bataramiye muri India. Ni intambwe ikomeye cyane.”

Rema ari mu bahanzi batangiye muzika bafite imbaraga, ariko bakabikora mu buryo budasanzwe—ibyatumaga bamwe bamufata nk’udashobotse. Uyu munsi, ni umwe mu banyabigwi batanga icyizere bakomeje guhesha ishema umugabane wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Rema yavuze ko ibitutsi yagiye atukwa ku mbuga nkoranyambaga byamuteye imbaraga zo gukora cyane ngo abe uwo ari we uyu munsi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...