Abinyujije ku
mbuga nkoranyambaga, Rema yavuze ko ibitutsi n’amagambo yuje kwinuba akunze
kwakira kuri izi mbuga, ari byo byamufashije kugera ku rwego
mpuzamahanga, ndetse bikanamufasha gukura mu muziki.
Rema, wamenyekanye kubera
umwimerere w’umuziki we wihariye, yavuze ko hari benshi batigeze bamwumva
cyangwa ngo bamuhe icyizere mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika. Nyamara
ibyo byose byamubereye ikimenyetso cy'uko ari mu murongo ukwiye.
Yagize ati: “Ni ibintu byiza kubona ikintu abantu
bavuzeho igihe kinini banyita amazina mabi, ariko uyu munsi ndi kugisaruraho
inyungu. Tekereza iyo mba narabiretse kubera ibyo bavuga, cyangwa ngo numve
amagambo yabo. Nkatekereza nti, ahari nkwiriye kubihagarika. Ariko imyaka ine ishize, mbona birishyuye—kandi biracyakomeje kwishyura. Hari ibirenze byinshi biri kuza.”
Yakomeje avuga ko kuba
yarakomeje inzira ye, ari nabyo byatumye aba umwe mu bahanzi ba mbere ba
Afrobeat bataramiye mu Buhinde, agira ati: “Ni ibintu bikomeye. Niba ntibeshye, ndi umwe mu Banya-Afurika ba mbere
bataramiye muri India. Ni intambwe ikomeye cyane.”
Rema ari mu bahanzi
batangiye muzika bafite imbaraga, ariko bakabikora mu buryo
budasanzwe—ibyatumaga bamwe bamufata nk’udashobotse. Uyu munsi, ni umwe mu
banyabigwi batanga icyizere bakomeje guhesha ishema umugabane wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Rema yavuze ko ibitutsi yagiye atukwa ku mbuga nkoranyambaga byamuteye imbaraga zo gukora cyane ngo abe uwo ari we uyu munsi