Rema yahishuye uko abagore bamushyiraga mu biyobyabwenge akiri muto

Imyidagaduro - 19/04/2026 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Rema yahishuye uko abagore bamushyiraga mu biyobyabwenge akiri muto

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, yatangaje bimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo akiri muto nyuma yo kwamamara, avuga ko hari abagore bamushyiraga mu biyobyabwenge ku gahato, ibintu avuga ko byamusigiye ibikomere mu buzima bwe.

Uyu muhanzi amazina ye nyakuri yitwa Divine Ikubor, yamenyekanye cyane mu 2019 nyuma yo gusinyishwa na Mavin Records, aho yahise asohora EP ye ya mbere afite imyaka 19 gusa.

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Moviestar’ yakoranye n’umuhanzi w’Umufaransa Sofiane Pamart, Rema yagarutse ku mateka ye bwite agaragaza ubuzima butari bworoshye yanyuzemo akiri umusore.

Mu magambo y’iyo ndirimbo, agaragaza ko hari igihe abagore bamuhaga ibiyobyabwenge atabishaka, ati: “Abakobwa bahoraga bampa ibiyobyabwenge, ibyishimo byanjye biri mu mifuka yabo mito, inshuti na zo zigatuma numva nkiri kwibwa.”

Uyu muhanzi w’imyaka 25 yavuze ko abantu benshi batumva neza agahinda ke kuko batazi uko yinjijwe mu buzima bw’ubwamamare akiri muto cyane.

Yagaragaje ko kwinjira mu muziki byamufunze mu buryo bumwe, kuko nyuma yo gusinya amasezerano, yasabwaga gukomeza kuririmba no gushimisha abafana nubwo we ubwe hari ibyo atari ameze neza.

Rema ashimangira ko ubwamamare bwihuse bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuhanzi, cyane cyane iyo adahabwa umwanya uhagije wo kwita ku mibereho ye n’amarangamutima ye.

Iyi ndirimbo ‘Moviestar’ iri mu zigaragaza uruhande rwihariye rw’ubuzima bwe, aho arushaho kugaragaza ibikomere yanyuzemo ndetse n’urugendo arimo rwo gushaka kwisubiza agaciro no kumva neza ubuzima bwe.

Rema ni umwe mu bahanzi bake bo muri Afurika bageze ku rwego mpuzamahanga mu gihe gito, binyuze mu njyana ya Afrobeats irimo n’umwihariko we wiyise “Afrorave”.

Rema yatangiye kumenyekana anyuze ku mbuga nkoranyambaga aho yashyiragaho amashusho aririmba. Ibi byamuhesheje amahirwe yo kubona abamufasha kwinjira mu muziki wabigize umwuga, kugeza asinyishijwe na Mavin Records mu 2019. Icyo gihe yahise asohora EP ye ya mbere yamwitiriwe, yahise imenyekana cyane.

Mu ntangiriro z’urugendo rwe, indirimbo nka “Dumebi” ni zo zamushyize ku ikarita y’umuziki wa Afurika. Nyuma yaje gukomeza kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo nka “Calm Down”, yakoranye na Selena Gomez, yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku isi.

Rema ni umwe mu bahanzi bashyize imbere guhanga injyana nshya, aho yise umuziki we “Afrorave”, uhuza Afrobeats, trap n’andi majwi agezweho. Ibi byatumye aba umwe mu rubyiruko rufite ijambo rikomeye mu muziki wa Afurika.

Nubwo yageze ku ntsinzi hakiri kare, Rema yagiye agaragaza ko urugendo rwe rutari rworoshye. Yatakaje se akiri muto, anahura n’ibibazo byo kwinjira mu buzima bw’ubwamamare hakiri kare.

Uyu muhanzi w’imyaka 25 amaze kwitabira ibitaramo bikomeye ku isi, anahesha ishema Nigeria n’Afurika muri rusange. Akomeje no gukora indirimbo zigerageza kugaragaza ubuzima bwe bwite, amarangamutima n’ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’urubyiruko.

Muri rusange, urugendo rwa Rema rugaragaza uko impano, amahirwe n’ibibazo bishobora kugendana, cyane cyane ku bahanzi batangira kwamamara bakiri bato, ariko bakabasha kubibyaza umusaruro bakagera ku rwego mpuzamahanga.


Rema yahishuye ko ubwamamare bwamugejeje mu bihe bikomeye birimo no gushyirwamo ibiyobyabwenge akiri muto

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'MOVIESTAR' Y'UMUHANZI REMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...