Album
ye ya mbere yise Rave & Roses yabaye album yo muri Afurika imaze igihe
kirekire kurusha izindi ku rutonde rwa Billboard World Albums, aho yamaze
ibyumweru 170 kuri uru rutonde.
Iyi
album yakuyeho agahigo kari gafitwe na Wizkid binyuze kuri album ye Made In
Lagos yari imaze ibyumweru 164 kuri uru rutonde.
Rema
yarengejeho ibyumweru bitandatu, ashyiraho amateka mashya ku bahanzi bakomoka
muri Afurika.
Uretse
Rema na Wizkid, hari n’abandi bahanzi bageze kure kuri Billboard World Albums.
Muri bo harimo: Tems na album ye Born In The Wild yamazeho ibyumweru 79, Burna
Boy na Love, Damini yamazeho ibyumweru 63
Umunyamuziki
w’ikirangirire Fela Kuti na album The Best Of The Black President yamazeho
ibyumweru 45.
Ibi
bigaragaza uburyo umuziki wa Afurika ukomeje gufata intera ku rwego
mpuzamahanga, aho abahanzi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku
isi yose.
Si
aho Rema yagarukiye gusa. Muri iki cyumweru, yinjiye ku nshuro ya kabiri ku
rutonde rwa Billboard Hot 100 binyuze mu ndirimbo ye nshya “Secondhand”
yakoranye na Don Toliver, yahise itangira ku mwanya wa 29.
Ku
rundi ruhande, Tems na we yinjiye kuri uru rutonde binyuze mu ndirimbo ye nshya
“What You Need”, bituma agira indirimbo zirindwi zimaze kwinjira kuri Billboard
Hot 100.
Ibi
byatumye anganya umubare n’abandi bahanzi barimo Burna Boy ndetse n’itsinda ryo
muri Afurika y’Epfo rya Seether, bafite agahigo ko kugira indirimbo nyinshi ku
rutonde rwa Hot 100 mu bahanzi bakomoka muri Afurika.
Iyi
mibare n’aya mateka mashya birushaho kugaragaza ko umuziki wa Afurika uri mu
bihe byawo byiza kurusha ibindi, aho abahanzi bawukora bakomeje gushyira izina
ry’umugabane ku ikarita y’isi mu buryo bukomeye.

Rema
yaciye agahigo kuri Billboard, aho album ye ‘Rave & Roses’ imaze ibyumweru
170 kuri World Albums Chart, ihigitse iya Wizkid ‘Made In Lagos’ yari ifite
164, mu gihe yaninjiye no kuri Hot 100 ku mwanya wa 29 binyuze mu ndirimbo
‘Secondhand’ yakoranye na Don Toliver
