Rema ategerejwe mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b’ingagi

Imyidagaduro - 21/08/2026 4:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Rema ategerejwe mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b’ingagi

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Divine Ikubor uzwi nka Rema, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika muri iki gihe, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, mu gikorwa kigaragaza uko uyu muhango umaze kurenga imbibi zo kwita amazina ingagi gusa, ukaba urubuga ruhuza ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro.


Rema azasusurutsa igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026, umunsi ukurikiyeho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzabera i Kinigi mu Karere ka Musanze.

Ni igitaramo gitegerejwe mu gihe Kwita Izina 2026 iri gutegurwa nk’urukurikirane rw’ibikorwa bizamara iminsi, aho umushyitsi atazaza kureba umuhango wo kwita amazina ingagi gusa, ahubwo azagira amahirwe yo kwitabira ibitaramo, kumenya umuco w’u Rwanda no gusura ahantu nyaburanga hatandukanye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, bavugamo ko Rema azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Kivumbi King, ndetse n'abo mu bihugu byo mu Karere. Ariko urutonde rurambuye ruzatangazwa mu minsi iri imbere.

Rema si ubwa mbere agiye gutaramira Abanyarwanda.

Yaherukaga i Kigali mu Ugushyingo 2021, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyasoje umukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka hafi itanu, agarutse mu Rwanda afite izina rikomeye kurushaho mu muziki wa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Rema, umuhanzi wakuze vuba mu ruhando mpuzamahanga

Rema ni umwe mu bahanzi bagaragaje uburyo umuziki wa Nigeria, by’umwihariko Afrobeats, wakomeje kwigarurira amatwi y’abakunzi b’umuziki ku isi.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Iron Man’ yaje no gushyirwa na Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rutonde rw’indirimbo yakunze mu 2019.

Kuva icyo gihe, izina rya Rema ryakomeje kuzamuka.

Uyu muhanzi yavukiye mu Mujyi wa Benin muri Nigeria. Mu 2018, yasubiyemo indirimbo ‘Gucci Gang’ ya D’Prince, bituma uyu muraperi amwitaho ndetse amufasha kwinjira muri Jonzing World.

Ni muri uru rugendo Rema yatangiye kubaka izina rye nk’umwe mu bahanzi bakiri bato bafite ubushobozi bwo guhuza injyana za Afurika n’amasoko mpuzamahanga.

Mu 2019 yasohoye EP yamwitiriwe, ndetse indirimbo ‘Dumebi’ iba imwe mu zamufashije kumenyekana cyane.

Yaje no kwegukana igihembo cya Next Rated muri Soundcity MVP Awards, igihembo gihabwa umuhanzi uba wagaragaje kuzamuka no kugira ubushobozi bwo gutegeka umuziki mu myaka iri imbere.

Kugeza ubu, Rema abarizwa muri Jonzing World, label ifitanye isano na Mavin Records, imwe mu nzu zikomeye mu muziki wa Nigeria.

Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Soundgasm’, ‘Spiderman’, ‘American Love’, ‘Ginger Me’ n’izindi, mu gihe umuziki we wakomeje kumwinjiza mu marushanwa n’ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ariko kuba Rema ari we uzasusurutsa igitaramo cya Kwita Izina ntabwo ari inkuru y’umuhanzi gusa.

Ni igice cy’ishusho nini y’uburyo u Rwanda rushaka gukoresha ibirori bikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo.

Kwita Izina ntabwo ikiri umunsi umwe

Mu myaka ishize, Kwita Izina yagiye ihinduka igikorwa gifite ibikorwa byinshi biherekeza umuhango nyirizina.

Umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi uzaba ku wa 4 Nzeri 2026 i Kinigi, ariko ibikorwa by’uyu mwaka ntibigarukira aho.

Hari ibitaramo biteganyijwe i Musanze ndetse no muri Kigali, birimo igitaramo kizabera kuri Stade Ubworoherane ku wa 3 Nzeri, mu gihe ku wa 5 Nzeri Rema azaba ari muri BK Arena.

Abahanzi barenga 10 na bo biteganyijwe ko bazaririmba mu bikorwa bizaherekeza Kwita Izina, bigatanga ishusho y’uko umuziki wagiye uba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu gutuma ibirori bikomeye bikurura abantu benshi.

Ibi bituma Kwita Izina itagaragara gusa nk’umuhango w’umunsi umwe, ahubwo ikaba urugendo rw’ibikorwa bitandukanye umuntu ashobora kwitabira mu gihe ari mu Rwanda.

Kuki ubukerarugendo buri inyuma y’ibi bikorwa?

Imibare y’ubukerarugendo mu Rwanda igaragaza ko uru rwego rufite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.

Mu 2025, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari, buvuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024.

Muri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1.49, umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Aha ni ho ibikorwa nka Kwita Izina bifite akamaro karenze umuhango wabyo.

Igitekerezo si uko umushyitsi aza mu Rwanda kureba ingagi gusa, akamara umunsi umwe cyangwa ibiri, agahita asubira iwabo.

Ni ugushaka ko urugendo rwe rwaguka.

Ashobora gutangirira i Musanze ku bikorwa byo kwidagadura, akaza i Kigali mu bindi bitaramo n’ibikorwa by’umuco, akanasura ahantu nyaburanga hatandukanye, akamenya amateka n’umuco w’u Rwanda ndetse akitabira ibindi bikorwa biri mu gihugu.

Uyu munsi, abantu benshi bajya mu bihugu bitandukanye kubera ibitaramo by’abahanzi bakomeye. Hari abashobora gufata urugendo bagana mu gihugu runaka kubera ko umuhanzi bakunda agiye kuhataramira.

Ariko na none, igitaramo gishobora kuba umuryango winjiza umushyitsi mu bindi bikorwa by’igihugu.

Ni muri ubwo buryo umuziki ushobora kuba ikiraro hagati y’imyidagaduro n’ubukerarugendo.

Kuri ba nyir’ibikorwa by’ubukerarugendo, ibi bivuze abantu benshi bashobora kugura serivisi.

Ku bahanzi nyarwanda, ni urubuga rwo kwerekana impano zabo imbere y’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Kwita Izina n’amahirwe ku bahanzi nyarwanda

Kwita Izina 2026 iratanga ishusho y’uko igikorwa cyatangiriye ku kwita amazina abana b’ingagi cyagiye gihinduka urubuga runini ruhuza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro.

Ku wa 4 Nzeri, amaso azaba ahanzwe i Kinigi ku muhango wo kwita amazina abana b’ingagi.

Ariko ku wa 5 Nzeri, umuziki uzaba wafashe iya mbere muri BK Arena, aho Rema azahurira n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo kizaba kimwe mu bikorwa bikomeye bizaherekeza uyu muhango.

Hagati aho, Musanze na Kigali zizaba zifite ibindi bikorwa bizatuma abashyitsi bagira impamvu nyinshi zo kumara igihe mu Rwanda.

Rema agiye gutaramira i Kigali nyuma y'imyaka itanu ishize ahandikiye amateka akomeye mu rugendo rwe rw'umuziki

Rema ategerejwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena tariki 5 Nzeri 2026, asusurutsa abantu mu ngeri zinyuranye

Rema azaririmba asusurutsa ibihumbi by'abantu bazaba bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 22

Rema azataramira muri BK Arena mu gitaramo kizasusurutsa ibihumbi by'abantu

Rema agiye kongera gutaramira i Kigali, yaherukagamo muri 2021

Kivumbi King yabaye umuhanzi wa mbere watangajwe uzahurira ku rubyiniro na Rema

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA REMA YISE 'TEA'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...