Kuwa 22 Gicurasi 2021 nibwo
Meddy na Mimi nyuma y’imyaka isaga 4 bahuye biyemeje kubana akaramata, byari
ibirori bisa nk’igitaramo kubera ibyamamare nyarwanda byabwitabiriye.
Nyuma y’iminsi myinshi
hibazwa ku kwibaruka k’uyu muryango kuwa 23 Werurwe 2022 ni bwo Meddy yatangaje
ko bamaze kwibaruka umwana w’umukobwa.
Benshi batangiye kubarata amashimwe barimo The Ben wahise agira ati:"Ntewe ishema no kuba se wabo w’umwana."
Kuri ubu Mimi nawe yafashe umwanya ashima yivuye inyuma urukundo rutangaje
yeretswe n’umugabo we mu gihe yari atwite kugeza yibarutse amusaba ko byakomereza aho
cyane cyane massage y’ibirenge.
Mimi yagize ati:"Ku
mugabo wanjye w’igikundiro, warakoze ku bwo kwihanganira ihindagurika ry’imyitwarire
yanjye mu mezi ashize kuko Imana irabizi ukuntu byari bimeze, hamwe ni ukuntu
nakomeje kugenda umunsi ku wundi nsaba ibi n'ibi."
Akomeza agira ati:"Wakomeje kwihangana kandi no kunkunda kandi watumye
urugendo rurushaho kuba rwiza. Sinabona uko mbigukundira bikwiye mukundwa. Imana
ni nziza reka rero massage y’ibirenge nkomeze kuyihabwa."
Ngabo Mimi kandi yakomoje ku rwo akunda uwo yibarutse agira ati:"Amezi icyenda mu nda yanjye ariko ubuzima bwawe bwose mu mutima wanjye." Kugeza ubu nta foto y’umwana aba bombi bibarutse barashyira hanze ndetse n’itariki nyayo bibarukiyeho ntibarayitangaza.
Ubutumwa bwa Mimi ashima
Meddy
Isezerano rya Mimi kuwo
yibarutse
Meddy na Mimi bamaze amezi 10 basezeranye kubana akaramata
Umuryango wa Meddy ukomeje kugaragaza ibyishimo utewe n'imfura
Inyunganizi ya The Ben agaragaza ko atewe ishema no kuba se wabo w'umwana