Mukazayire yatangaje ubu butumwa mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, abinyujije ku rukuta rwe
rwa X, aherekeza amagambo ye n’amashusho amugaragaza ari gukora imyitozo
ngororamubiri.
Mu butumwa bwe bugenewe cyane cyane
urubyiruko, Minisitiri Mukazayire yakoresheje imvugo ishingiye ku ijambo
‘icyuma’, ariko arihindurira ibisobanuro kugira ngo atange ubutumwa bwo
kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Waramutse Rwanda cyane
cyane urubyiruko! Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!”
Yasobanuye ko siporo ari imwe mu
nzira umuntu ashobora gukoresha mu kubaka umubiri ndetse no gukomeza ubushobozi
bwo gutekereza no gukora neza.
Ati: “Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe
ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo
ngingo!”
Ubu butumwa bwa Minisitiri
Mukazayire buje mu gihe siporo ikomeje gushishikarizwa abaturage nk’igikorwa
gifasha kubungabunga ubuzima, kongera imbaraga z’umubiri no kugira imibereho
myiza.
Mu mashusho yashyize hanze,
Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko ubutumwa yageneye urubyiruko bitari mu magambo
gusa, kuko na we ari mu bakora imyitozo ngororamubiri.
Yagaragaje ko na we yagerageje
kongera ubushobozi bwe mu guterura ibiremereye, aho yavuye ku bilo 12 akagera
ku bilo 14.
Muri aya magambo, Mukazayire
yashishikarije urubyiruko kutanyurwa n’aho rugeze, ahubwo rukagira intego yo
gukomeza gutera imbere mu byo rukora, yaba mu myitozo ngororamubiri, mu kazi,
mu mashuri cyangwa mu bindi bikorwa byubaka ubuzima.
Imvugo “Reka kunywa icyuma ahubwo
terura icyuma” Minisitiri Mukazayire yakoresheje ni ubutumwa bugufi ariko
bugamije gukangurira urubyiruko guhitamo ibikorwa bibafasha kwiyubaka aho
kwishora mu ngeso zishobora kubagiraho ingaruka.
Yibanze ku kuba siporo idafasha
umubiri gusa, ahubwo inagira uruhare mu gutuma umuntu agira imbaraga no gukora
neza mu buzima bwa buri munsi.
Kuri Mukazayire, kwiyubaka bisaba
guha umubiri n’ubwonko ibyo bikenera kugira ngo umuntu abashe gukora no
gutekereza neza, ari na yo mpamvu asanga siporo ikwiye kuba imwe mu ngeso za
buri munsi.
Ubutumwa bwe kandi buhuza siporo
n’umuco wo kugira intego no gushaka gutera imbere, ashingira ku rugero rwe
bwite rwo kuva ku guterura ibiro 12 akagera kuri 14.
Ni ubutumwa yageneye cyane cyane
urubyiruko, ariko bukaba bunareba buri wese ushaka kugira ubuzima bwiza no
gukomeza gutera imbere binyuze mu bikorwa byubaka.
Minisitiri wa Siporo, Nelly
Mukazayire yasabye urubyiruko gukora siporo cyane, bakirinda ibinyobwa bitujuje
ubuziranenge
