Rehoboth Ministries igiye gukorera ivugabutumwa muri gereza nkuru ya Kigali "1930 "

Iyobokamana - 04/03/2016 6:59 PM
Share:
Rehoboth Ministries igiye gukorera ivugabutumwa muri gereza nkuru ya Kigali "1930 "

Abagize itsinda Rehoboth Ministries baturuka mu matorero atandukanye bateguye igitaramo cy'ivugabutumwa kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 aho bazajya kubwiriza ubutumwa bwiza no gufasha abagororwa bafungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930.

Patrick Munini umuyobozi wa Rehoboth Ministries,yatangarije Inyarwanda.com ko kuri iki cyumweru kuwa 6 Werurwe 2016 bafite igitaramo cy’ivugabutumwa kizabera muri gereza nkuru ya Kigali. Usibye iryo vugabutumwa, bazakora n’ibikorwa by’urukundo aho bazatanga ibyo kurya, ibikorsho by’isuku ndetse hakazabaho no gusabana. Ati:

Rehoboth Ministries dufite igitaramo cy’ivugabutumwa muri gereza nkuru ya Kigali 1930 ejo bundi ku cyumweru. Tuzakoramo n’ibikorwa by’urukundo kuko hari ibiryo tuzajyana,ibikoresho by’isuku(amasabune,Omo,Papier hygienic,…) ndetse hazabaho no gusabana n’abagororwa.

Nyuma yo kuva muri iryo vugabutumwa rizabera muri gereza nkuru ya Kigali, mu minsi izakurikiraho Patrick Munini yadutangarije ko Rehoboth Ministries iteganya kuzakora na none ivugabutumwa muri gereza aho bashobora kuzajya muri gereza ya Rusizi cyangwa se iya Rubavu. Bateganya kandi kuzajya muri Congo Kinshasa kuwa 24 kugeza kuwa 26 Nyakanga 2016 naho bakahakora igitaramo.

Bamwe mu bagize Rehoboth Ministries

REBA HANO "UMWEMA" YA REHOBOTH MINISTRIES


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...